Isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15, Gicurasi 2023 ribera mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ryanzuye ko Turahirwa Moses afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Icyumba cy’urukiko cyari cyuzuye abantu b’ingeri zose baje kumva isomwa ry’urubanza ry’uyu musore w’icyamamare mu mideli y’u Rwanda rw’iki gihe.
Isomwa ry’uru rubanza ryatangiye rikererewe kubera ko Turahirwa yari ataragera ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Akigera mu cyumba cy’iburanisha, umucamanza yamusabye kwigira imbere ari kumwe na Me Bayisabe Irène wanamwunganiye mu iburanisha rya mbere ryo mu mizi ryabaye mu mpera z’Icyumweru gishize.
Nyuma yo gusubiriramo abari mu cyumba cy’Urukiko uko iburanisha ryagenze, Umucamanza yavuze ko urubanza rwarebye niba hari ‘impamvu zikomeye’ zituma Turahirwa aburana afunze.
Yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ku bijyanye no guhindura Urwandiko rw’inzira (Passport) ‘bidahagije’ ngo akurikiranweho icyo cyaha.
Ku cyaha bwamushinje cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, rwavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Turahirwa yakekwaho kunywa ibiyobyabwenge ariko bikazasuzumwa mu iburana mu mizi.
Umucamanza yongeyeho ko bitewe n’uko Turahirwa yigeze ‘kuvuga ko ahinga’ urumogi muri Nyungwe, bityo kuba yiyemerera ko afite ‘ibikorwa bimuhuza’ n’urubyiruko kandi akaba ‘yifashisha imbuga nkoranyambaga’ akangurira urubyiruko kurunywa, rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo.