Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inama Y’Abaminisitiri: Amavugurura Mu Burezi, Guca Umubano na CEEAC…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Abaminisitiri: Amavugurura Mu Burezi, Guca Umubano na CEEAC…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 June 2025 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi nama yari iyobowe na Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente.
SHARE

Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri uvuga ko mu rwego rwo kunoza imyigire mu mashuri yo mu Rwanda, abanyeshuri bazajya biga amasomo y’ingenzi n’andi ‘bihitiyemo’.

Guverinoma ivuga ko bizaba bigamije gushyigikira impano zitandukanye n’ibyo bifuza kuzakora.

Iyi ngingo iri mu zari zikunze kugarukwaho mu biganiro by’abakurikiranira hafi uburezi bwo mu Rwanda, bakemeza ko abanyeshuri bakwiye kwihitiramo ibyo bumva bakwiga bizabagirira akamaro kandi bumva ko baziga bakabigeza ku ndunduro.

Itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse kuri uyu wa Mbere rivuga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi, Minisiteri y’Uburezi izashyira mu bikorwa amavugurura akurikira agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta n’afashwa nayo ku bw’amasezerano.

Ikindi ni uko hagiye kuzavugururwa igihe cyo kwiga binyuze no mu kuvugurura integanyanyigisho muri gahunda y’ingunga ebyiri mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Ibi birimo gahunda y’uko igihe cyo kwiga kigomba kungana ku banyeshuri bose.

Indi ngingo irimo ni iyo gushyiraho uburyo bwo kwiga bworohereza abanyeshuri, bakazahabwa amahirwe yo kwiga ku buryo buboroheye.

Abo ni abaziga imibare, siyansi, ubugeni, ubumenyamuntu cyangwa indimi.

Aha kandi harimo ya ngingo y’uko abanyeshuri bazashobora no kwiga amasomo y’ingenzi hamwe ‘n’andi bihitiyemo’ hagamijwe gushyigikira impano zabo n’ibyo bifuza kuzakora.

Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko ibyo bigamije kunoza urwego rw’uburezi ku buryo rutanga amahirwe angana kuri bose kandi rukabafasha gutegura ejo hazaza.

Muri iyo nama kandi hatangarijwe uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 iteganyijwe.

Biteganyijwe ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ingana na miliyari zirenga ibihumbi 7 z’Amafaranga y’u Rwanda, bivuze inyongera ya 21% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2024/25.

Guverinoma itangaza ko uko kwiyongera kw’ingengo y’imari kuzagira uruhare mu gushyigikira ishoramari mu mishinga y’ingenzi irimo Ikibuga cy’Indege gishya cya Kigali n’ibikorwa by’ingenzi bigamije iterambere nko guhanga imirimo, guteza imbere inganda, kongera umusaruro w’ubuhinzi, kunoza imiturire myiza, gukwirakwiza amashanyarazi, amazi meza n’ibikorwa by’isukura, kongerera imbaraga urwego rw’ubwikorezi no guteza imbere uburezi na serivisi z’ubuvuzi.

Igice kinini cy’iyi ngengo y’imari kizakomoka ku mafaranga azakusanywa imbere mu gihugu.

Ibi, nk’uko Guverinoma yabitangaje, bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kwihaza mu ngengo y’imari.

Ku byerekeye umubano warwo n’amahanga, Guverinoma yaraye yemeje ko u Rwanda rwavuye ‘burundu’ mu Muryango w’ubukungu wa Afurika yo Hagati.

Ni icyemezo rwafashe bitewe n’uko ubuyobozi bw’uyu muryango bwanze ko ruwuyobora bitewe n’igitutu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyakora, Guverinoma yanzuye ko u Rwanda ruzakomeza guharanira amahoro binyuze mu biganiro, no kugira uruhare rwuzuye mu nzira y’amahoro iyobowe n’Abanyafurika ndetse n’izindi gahunda zo guharanira amahoro ziriho zishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 09 Kamena 2025 pic.twitter.com/yQSFAG9F9w

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) June 9, 2025

TAGGED:AbaminisitiriAbanyeshuriAmasomoAmerikaDRCfeaturedImariInamaIngenziQatarUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gatsibo: Abayobozi Baje Imbokoboko Kureba Umukecuru Kandi Bazi Ko Ashonje
Next Article Ubuyobozi Bwikomye Itangazamakuru Riri Gukorera Ubuvugizi Umukecuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?