Indege Ya RwandAir Yahagaze I Lubumbashi Igitaraganya

Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyemeje ko indege yacyo yari mu rugendo igana i Johannesburg muri Afurika y’Epfo yagize ikibazo cya tekiniki, bituma yerekezwa igitaraganya i Lubumbashi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru Simon Kaggwa Njala ukorera NBS TV yo muri Uganda, yabanje kwandika kuri Twitter ko indege yari mu rugendo WB102 igana muri Afurika y’Epfo yahagaze i Lubumbashi, bigatuma abagenzi bahahera, babuze uko bahava.

Mu gihe ibyo byatangazwaga, RwandAir yaje kwemeza ko abagenzi bataheze mu nzira, ahubwo bahise bahabwa indi ndege yabagejeje muri Afurika y’Epfo.

Yagize iti “Indege ya RwandAir yagize ikibazo cya tekiniki iri mu nzira igana i Johannesburg maze ihita yerekezwa i Lubumbashi. Indi ndege yahise yoherezwa gutwara abagenzi ngo ibageze aho bagiye batekanye.”

- Advertisement -

Uwitwa Faustin L. Kanuma yaje gutangaza ko abagenzi bose bageze muri Afurika y’Epfo amahoro.

Ingendo zigana i Johannesburg zasubukuwe ku wa 7 Gicurasi, nyuma yo gufungwa ku wa 8 Gashyantare 2021 kubera ubwoko bushya bwa Coronavirus bwari bwagaragaye muri Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe. Ingendo muri ibyo bihugu zari zahagarikiwe rimwe.

Ingengabihe ya RwandAir igaragaza ko ingendo zigana i Johannesburg zikorwa ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version