Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indege Ya RwandAir Yahagaze I Lubumbashi Igitaraganya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Indege Ya RwandAir Yahagaze I Lubumbashi Igitaraganya

admin
Last updated: 13 May 2021 6:06 pm
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyemeje ko indege yacyo yari mu rugendo igana i Johannesburg muri Afurika y’Epfo yagize ikibazo cya tekiniki, bituma yerekezwa igitaraganya i Lubumbashi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru Simon Kaggwa Njala ukorera NBS TV yo muri Uganda, yabanje kwandika kuri Twitter ko indege yari mu rugendo WB102 igana muri Afurika y’Epfo yahagaze i Lubumbashi, bigatuma abagenzi bahahera, babuze uko bahava.

Mu gihe ibyo byatangazwaga, RwandAir yaje kwemeza ko abagenzi bataheze mu nzira, ahubwo bahise bahabwa indi ndege yabagejeje muri Afurika y’Epfo.

Yagize iti “Indege ya RwandAir yagize ikibazo cya tekiniki iri mu nzira igana i Johannesburg maze ihita yerekezwa i Lubumbashi. Indi ndege yahise yoherezwa gutwara abagenzi ngo ibageze aho bagiye batekanye.”

Passengers are not stranded.
The RwandAir aircraft developed a technical problem en route to Johannesburg and diverted to Lubumbashi. Another aircraft was sent to transport the passengers safely to their final destination.

— RwandAir (@FlyRwandAir) May 13, 2021

Uwitwa Faustin L. Kanuma yaje gutangaza ko abagenzi bose bageze muri Afurika y’Epfo amahoro.

Ingendo zigana i Johannesburg zasubukuwe ku wa 7 Gicurasi, nyuma yo gufungwa ku wa 8 Gashyantare 2021 kubera ubwoko bushya bwa Coronavirus bwari bwagaragaye muri Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe. Ingendo muri ibyo bihugu zari zahagarikiwe rimwe.

Ingengabihe ya RwandAir igaragaza ko ingendo zigana i Johannesburg zikorwa ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

TAGGED:featuredLubumbashiRDCRwandAir
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yifurije Abayisilamu Ilayidi Nziza
Next Article Abantu Batanu Bafashwe Bavuye Kurangura Kanyanga Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?