Abantu Batanu Bafashwe Bavuye Kurangura Kanyanga Muri Uganda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi yafashe abantu batanu bakekwaho kwinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya kanyanga, bakivanye muri Uganda.

 

Abo bantu bagize itsinda rizwi nk’abarembetsi bafatanywe litiro 22 za kanyanga. Bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rubaya mu Kagari ka Gishambashayo.

 

- Advertisement -

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP Minani Jean Bosco yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

 

Ati “Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage ko bariya bantu batanu bajya mu gihugu cya Uganda bakavanayo kanyanga bakaza kuyikwirakwiza mu bandi bacuruzi.”

 

“Mu ijoro rya tariki ya 11 Gicurasi nibwo twitabye telefoni y’umwe mu banyerondo bari mu kazi k’irondo, yaduhamagaye atubwira ko babonye abantu bikoreye ibintu ku mutwe nijoro, babahagaritse banga guhagarara.”

 

SP Minani akomeza avuga ko abapolisi bamaze kumva ayo makuru bahise bakurikirana abo bantu, babafata mu rukerera saa kumi n’imwe bafite litiro 22 za kanyanga.

 

Yashimiye abaturage batanze amakuru, anabikangurira abandi.

 

Yagiriye inama abacyishora mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge no gukora ibindi byaha kubireka, kuko barimo kwikururira ibyago byo kujyanwa mu butabera bakaba bafungwa.

 

Yabibukije ko biriya bikorwa bashobora kubiburiramo ubuzima bitiranyijwe n’abagizi ba nabi, kuko babikora nijoro kandi bambukiranya imipaka mu buryo butemewe.

 

Aba bose uko ari batanu n’ibyo bari bafite bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Cyumba, kugira ngo hatangire iperereza.

 

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version