Indege Za Boeing 737 Max Zatahuweho Ibindi Bibazo

Uruganda Boeing rwakuye ku isoko indege zimwe zo mu bwoko bwa 737 Max, kugira ngo zibanze zikorerwe igenzura ku bibazo by’amashanyarazi zaketsweho.

Uru ruganda kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko ibyo bibazo bigaragara ku ndege zahawe ibigo 16 by’indege. Ntabwo hatangajwe ibyo bigo by’indege, umubare w’indege ibyo bibazo byagezeho cyangwa igihe bizafata ngo igenzura rirangire.

Iryo tangazo rigira riti “Boeing yasabye abakiliya 16 ko bakemura ibibazo by’amashanyarazi bishobora kuba biri ku itsinda rimwe ry’indege za 737 Max mbere y’uko zongera gukoreshwa.”

Boeing yavuze ko ibyo bigo bigomba kugenzura neza imikorere y’uburyo bw’amashanyarazi y’indege, ndetse ngo irimo gukorana n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege ngo icyo kibazo gikemurwe.

- Kwmamaza -

Ni inkuru mbi itangajwe ku ndege za 737 Max kuko zose zari zimaze amezi 20 ziparitse guhera mri Werurwe 2020, nyuma y’impanuka ebyiri ubwo bwoko bwakoze zigahitana abantu 346.

Nubwo byaje kwemezwa ko Boeing yakemuye ibibazo byaketswe ko ari byo byatumye izo mpanuka ziba, ibihugu byinshi birimo u Bushinwa ntabwo biratanga uburenganzira ko izo ndege zongera kuguruka muri ibyo bihugu.

Ni ibyemezo bimaze guhombya Boeing miliyari $20.

Ikigo Southwest Airlines cyaherukaga kongera kugurutsa indege za 737 Max guhera mu kwezi gushize, cyahise gitangaza ko cyavanye indege 30 muri 58 za 737 Max gifite, kugira ngo zibanze zigenzurwe.

United Airlines yo yatangaje ko iki cyemezo gishya cyagize ingaruka ku ndege 16 muri 30 za 737 Max gifite.

Agaciro k’imigabane ya Boeing Co. ku isoko kahise kagabanyukaho 1%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version