Abaturage bo mu gace ka Sulawesi bari mu gahinda kenshi nyuma y’umutingito ufite ubukana bwa 6.2 ku gipimo cya Richter wishe abantu 34, abandi 600 bagakomereka.
Uwo mutingito wasenye inzu nyinshi, uteza inkangu.
Inzu zasenyutse zirimo iz’ubucuruzi n’izituwemo.
Kugeza ubu kandi hari abandi bantu barengeweho n’ibinonko byabagwiriye Polisi na Croix Rouge bakaba bari gukora uko bashoboye ngo babakuremo bagihumeka.
Ikigo cya Indonesia gishinzwe iby’imitingito kivuga ko izingiro (epicenter) y’uriya mutingito riri mu bilometero 18 kugeza muri kariya gace wakozemo ishyano.
Abavanywe mu byondo ari bazima bajyanywe mu bitaro bya Mamuju.
Ikindi kibazo gihari ni uko uriya mutingito wasenye umuhanda wahuzaga Mamuju na Majene, bityo ubutabazi bukaba bugoye.
Nta gihe kinini cyari gishize habaye undi mutingito ufite ubukana bwa Richter bungana na 5.9, ariko wo nta bantu wahitanye keretse gusenya inzu zidakomeye.
Indonesia ni igihugu gituye hejuru y’inyenga y’umuriro…
Iyo urebye ku ikarita y’isi, ukareba aho Indenesia iherereye usanga ari ikirwa gituye hejuru y’itanura.
Indonesia iherereye mu gace abahanga mu by’ubumenyi bw’si bita ‘umukandara w’umuriro, ceinture de feu, Ring of Fire.
Aka gace niko gace ka mbere kabamo imitingito no kuruka kw’ibirunga biba kenshi kurusha ahandi ku isi.
Muri 2018 habaye umutingito ufite ubukana bwa 7.5 uteza umwuzure wazamuye amazi arenga inkombe yica abantu 4000.
Uyu mwuzure niwo abahanga bita Tsunami, iri rikaba ari ijambo ry’Ikiyapani.
Mu Ukuboza, 2004 Indonesia yagushije ishyano ubwo mu gace ka Sumatra habaga umutingito ufite igipimo cya Richter cya 9.1 wateye umwuzure witwa Tsunami yica abantu 230 000 biganjemo abo muri Indonesia