Umunyemari Aloys Rusizana yarekuwe

Umunyemari Aloys Rusizana wari umaze hafi umwaka wose afunzwe yarekuwe.

Arakekwaho uruhare mu kunyereza umutungo wa Leta binyuze mu kugurisha Leta inzu ku gaciro ubushinjacyaha bwavugaga ko yayigurishije ku gaciro idakwiye.

Aloys Rusizana yaregwaga kunyereza umutungo wa Leta binyuze mu nzu yaguzwe miliyari 9.85Frw mu gihe leta ivuga ko yari ifite agaciro ka miliyari 7.5Frw.

Amakuru twizeye avuga ko yarekuwe by’agateganyo.

- Advertisement -

Rusizana yareganywe n’aba bakurikira:

Caleb RWAMUGANZA wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Eric SERUBIBI, Christian RWAKUNDA, Bonaventure MUNYABUGINGO, na Godfrey KABERA.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Faustin Nkusi ushinzwe kuvugira ubushinjacyaha yari ataratwitaba ngo agire icyo abivugaho.

Senior Superintendent of Prisons ( SSP) Uwera Pelly Gakwaya uvugira Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa yatangarije Taarifa ko Rusizana yarekuwe ejo.

SSP Pelly Gakwaya Uwera uvugira RCS
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version