Abavugwaho Kwangiza Amapiloni Bafashwe, Igihombo Bateza Leta Ni Kinini

Polisi yeretse itangazamakuru abagabo bane ikurikiranyeho kwangiza ibyuma bikwirakwiza amashanyarazi bita amapiloni. Nkubito ukora muri REG avuga ko igihombo bateza Leta ari kinini kuko ipiloni imwe iba ifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 50 Frw na Miliyoni 100 Frw.

Abafashwe barimo umumotari usanzwe akorera mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana.

Yabwiye itangazamakuru ko yafashwe ubwo yari apakiye ibyuma yari ahawe n’umuntu ngo babijyane Nyabugogo.

Ubwo yafatwaga uwari ubimuzaniye we yaracitse ariruka, baba ariwe bafata.

- Advertisement -

Avuga ko yabihawe n’uwitwa Faranga ngo abishyire umucuruzi w’ibyuma ukorera muri Nyabugogo, uyu akaba ari we wafashwe  nyuma y’amakuru yatanzwe.

Ibyuma byeretse itangazamakuru birimo ibyo bafunga bakabiteranya kugira ngo bikore inkingi zitwara amashanyarazi bita amapiloni.

Umugabo waguraga biriya byuma wafashwe witwa Edison avuga ko ibyuma byeretswe abanyamakuru bifite agaciro ka 10 000 Frw.

Birimo ibyuma birebire bifungishwa amavisi ndetse n’ibyuma biyafunga.

Umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG witwa NKubito yavuze ko kwangiza amapiloni bihenda igihugu, kuko ipiloni imwe y’ibyuma iba ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 50 Frw na Miliyoni 100 Frw.

Ati: “ Iki ni ikibazo gifite uburemere bunini kuko nk’uko mwabibonye, ibi byuma ni ibyubaka biriya byuma bya mwikorezi bitwara amashanyarazi, kandi  iyo bayisenye bigira ingaruka kuko amashanyarazi arabura mu gihugu, inganda ntizikore neza bikadutwara umwanya n’amafaranga tubisana.”

Avuga ko buri mwaka acishirije asanga bahura n’ibyaha by’abangiza ibikorwa remezo bagera kuri 50.

Yunzemo ko muri uyu mwaka ikibazo gitangiranye imbaraga nyinshi kuko mu Cyumweru kimwe hamaze gufatwa abantu nk’abo 10.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko bitangaje kubona bakwiye kuba bari mu bantu babona inyungu z’ibikorwaremezo kuko bakiri bato, ariko bakaba aribo babyangiza.

Ati: “ Gusenya ibikorwaremezo ukajya kubigurisha kubera inyungu zawe bwite ntabwo byemewe…Inkiko nizibahamya ibyaha bazahanishwa hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi kandi bagatanga ihazabu iri hagati ya miliyoni 3Frw  na miliyoni 5 Frw.”

Commissioner of Police Kabera avuga ko abantu bakora ibyaha byo kwangiza ibikorwa remezo biyongera kandi babyangiza mu ngeri nyinshi harimo n’abangiza imihanda nk’abamotari n’abandi.

Ibi byuma bisanzwe bikoreshwa mu kubaka amapiloni ajyana amashanyarazi
CP Kabera asaba abangiza ibikorwa remezo kubizibukira kuko bazabihanirwa
Nkubito wo muri REG avuga ko ikigo akorera gihomba kubera abangiza ibyuma bijyana amashanyarazi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version