Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indwara Flurona: COVID-19 Yiyongereyeho Ibicurane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Indwara Flurona: COVID-19 Yiyongereyeho Ibicurane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2022 10:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hashize igihe gito abahanga bavuze ko hadutse ubundi bwoko bwa Omicron yihinduranyije. Abahanga babuhaye izina rya Flurona ni ukuvuga impine ihuje Coronavirus n’ibicurane( Flu).

Abarwayi b’iyi ndwara bisa n’aho ari inzaduka bagaragaye hirya no hino ku isi, kandi hari impungenge ko iriya COVID-19 yiyongereyeho ibicurane izagera henshi itaragera.

Kubyemeza gutya bishingirwa ku muvuduko w’ubwandu bwa Omicron, iyi ikaba ari COVID-19 yihinduranyije ikaba ifite umuvuduko munini mu kwandura.

Ibyo twamenye kuri Flurona:

Kuba Flurona iri kuvugwa ho cyane muri iki gihe biraterwa n’uko na Omicron nayo irembeje henshi. Ikibazo cya Flurona ni uko uyifite aba afite COVID-19 ariko hakiyongeraho n’ibicurane.

Indi mpamvu ituma abantu bandura iyi Flurona ni uko badohotse ku ngamba zo gukaraba intoki bityo mu kwikora ku mazuru bigatuma bayanduza udukoko dutera ibicurane bita influenza.

Ni ngombwa ko abakora mu nzego z’ubuzima bongera gushyira imbaraga mu kwibutsa abantu akamaro ko gukaraba intoki kenshi.

Ikindi ni uko abantu batagombye guhangayika cyane ngo bumve ko ubwo banduye COVID-19 ibyabo byarangiye.

Bagomba kumva ko kwandura kiriya cyorezo ubwabyo bihagije, bityo ko bagombye kwirinda ko bandura n’ibicurane  kandi ibicurane ubwabyo biranegekaza.

Gusa nk’uko umuhanga witwa Davis Edwards yabwiye The Bloomberg, biragoye cyane ko umuntu yandurira rimwe Omicron igahita izamukana na Flurona.

Ngo ni nk’uko bidakunze kubaho ko umuntu yibwa n’abajura babiri icyarimwe.

Nk’uko bisanzwe bigenda, buri mwaka haba igihe ibicurane byibasira abantu.

Gusa abantu bagombye kwirinda ibyatuma bandura COVID-19 bityo na biriya bicurane ntibizabazahaze.

Ikindi ni uko kwikingiza COVID-19 ari ingenzi kubera ko n’’ibicurane bizahaza umuntu usanganywe ubudahangarwa bw’umubiri budakomeye.

Kumwongerera abasirikare b’umubiri rero ni ingenzi.

Kugeza ubu Flurona yamaze kugaragara muri Israel no mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bimwe na bimwe nka Brazil.

No muri Leta zunze ubumwe z’AmerIka naho hari abandu bacye bahabonetse.

Ntitwakwibagirwa no muri Espagne..

TAGGED:COVID-19featuredIbicuraneOmicron
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubukungu Bwa Tanzania Bwifashe Neza Kurusha Ubwa Kenya, Ntibisanzwe!
Next Article Vital Kamarhe Ntari Mu Bubiligi Ahubwo Ari Mu Bufaransa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?