Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabire Agiye Kuburana Ku Ifungwa N’Ifungurwa By’Agateganyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Ingabire Agiye Kuburana Ku Ifungwa N’Ifungurwa By’Agateganyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 July 2025 1:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabire Victoire Umuhoza.Ifoto@AFP
SHARE

Kuri uyu wa 08, Nyakanga, 2025  Victoire Ingabire Umuhoza azitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aje kuburana ku ifungwa  cyangwa ifungurwa ry’agateganyo. Saa yine za mu gitondo kare nibwo iryo buranisha rizatangira.

Muri Kamena, 2025 nibwo Ubushinjacyaha bwasabye Ubugenzacyaha gufata Ingabire Victoire Umuhoza agakorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije guteza imvururu muri rubanda.

Hari nyuma yo gutumizwa n’Urukiko kugira ngo agire ibyo abazwa bifite aho bihuriye n’abantu bavugaga ko ari abarwanashyaka b’ishyaka DALFA Umulinzi Ingabire ayobora.

Abo bantu barimo n’umunyamakuru wahoze ukorera kuri YouTube witwa Nsengimana Théoneste, akagira umuyoboro yise Umubavu.

Abandi bareganwaga na Nsengimana ni Sibomana Sylvain na bagenzi be.

Mu rukiko icyo gihe, Ubushinjacyaha bwavugaga ko amahugurwa Ingabire Victoire yatangiraga iwe yari arimo ibyo guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kwangisha abaturage ubuyobozi.

Ubwo yitabaga urukiko, Ingabire yarwemereye ko abo bantu ari abayoboke b’ishyaka rye, ariko avuga ko umunyamakuru ureganwa nabo ntaho ahuriye n’ishyaka rye.

Icyo gihe ubwo yireguraga, ibisobanuro yatanze ntibyanyuze urukiko, ubu rero akaba agiye kuburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo.

TAGGED:featuredGuhirikaIngabireIshyakaUbutegetsiUmuhoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika: Abanyarwanda Babwiwe Ko Bakungukira Mu Gushora Iwabo
Next Article Abahitanywe N’Umwuzure Muri Texas Bageze Kuri 80
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?