Umukobwa Ushinja Dr. Kayumba Kumuhohotera Yavuze Ko Yabanje Kumushukisha Amanota

Nyuma y’iminsi mike bimenyekanye ko hari umukobwa washinje Dr Kayumba Christopher gushaka kumusambanya ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Taarifa yabashije kuganira na we, asobanura byinshi yaciyemo.

Ku wa 17 Werurwe nibwo Kamaraba Salva yifashishije Twitter, yashyize ahabona ibirego bishinja Kayumba gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yigishaga ariko akamucika.

Umukobwa uvuga ko byamubayeho yaganiriye n’iki kinyamakuru. Ntiyifuje gutangaza amazina ye kubera impamvu nyinshi, ubu ni umunyamakurukazi kuri televiziyo.

Yemeje ko buriya buhamya bwatanzwe ari ubwe, ahera ku buryo acyiga mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda Kayumba yabanje kumutereta, amusaba ko baryamana amwizeza kumuha amanota menshi n’amafaranga.

- Advertisement -

Uwo mukobwa yaramuhakaniye, gusa si ko byagenze ku bakobwa bose. Amakuru iki kinyamakuru cyabonye ni uko hari abiteguye gutanga ubuhamya bw’uburyo Kayumba yabahohoteye.

Barimo abo yasabye imibonano mpuzabitsina bakayimwemerera n’ubwo nyuma byabagizeho ingaruka mu mitekerereze, abamuhakaniye akabafata ku ngufu n’abamuhakaniye bikarangirira aho.

Gusaba kwimenyereza umwuga byabaye imbarutso

Mu 2017 nibwo uwo mukobwa yasabye kwimenyereza umwuga mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ku ibaruwa yanditse ashyiraho Kayumba wamwigishaga.

Dr Kayumba ngo yahamagaye uwo mukobwa kuri telefoni ari ku wa Mbere mu gitondo, amubwira ko kuri RBA bamubajije niba yamubarangiramo umuntu wahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga. 

Ngo yamurangiye i Remera ngo amusangeyo amugire inama amuhe n’ibaruwa azitwaza, agiye kumureba azi ko ari mu biro, yisanga ageze mu rugo rwe.

Uwo mukobwa ngo yasanze Kayumba asa n’uwasinze, ashatse guhita agenda undi atangira gukoresha imbaraga.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, yagize ati “Yarankuruye ansunikira ku ntebe ashaka kumpatira kuryamana na we. Narabyanze, ambwira nabi anantera ubwoba ko azangiza ejo hanjye hazaza n’amahirwe yose nari mfite yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.”

Kubw’amahirwe yaramucitse kubera ko Kayumba ngo yari yasinze. Bukeye bwaho Kayumba yamuhamagaye amusaba kwirengagiza ibyabaye ntabigire birebire.

Uwo mukobwa avuga ko muri icyo kiganiro nta na hamwe Kayumba yigeze yumvikanisha kwicuza ibyo yakoze cyangwa gusaba imbabazi.

Ihungabanga ryariyongereye

Yakomeje kugorwa no guhora arebana mu maso n’umugabo yagiriyeho igikomere. Byongeye, ubwoba bwari bwose ko ashobora kumufataho ibyemezo bikamugiraho ingaruka mu ishuri.

Kayumba ariko ngo ntiyahise ava ku izima, kuko ku munsi wa kabiri bya bintu bibaye yongeye guhamagara uwo mukobwa.

Ati “Yarampamagaye arambwira ngo uba wumva uri igiki, ntabwo ari wowe wa mbere ntabwo uri n’uwa nyuma, wowe uri igiki.”

Ni ibibazo byateye uwo mukobwa ihungabana, noneho kubera ko yari n’umuyobozi w’abanyeshuri biganaga, yahuraga kenshi na Kayumba kandi badashobora kurebana mu maso cyangwa kuvugana.

Ati “Mu ishuri byarangoraga cyane kwiga, kugeza ubwo byageze no ku kibazo yabazaga mu ishuri najya gusubiza ntampe amahirwe, cyangwa njye nagira icyo mbaza ntansubize, akakinyura ku ruhande.”

Ntaho kuzamura ikibazo bihuriye no kujya muri politiki kwa Kayumba

Ubwo uyu mukobwa yashyiraga hanze uburyo yahohotewe, hari bamwe batangiye kubihuza no kuba Kayumba yatangije ishyaka, bakabigereranya n’ibirego bigamije gusa kumusiga icyasha.

Nyamara ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwamenye icyo kibazo mu 2017 guhera kuri Joseph Njuguna wayoboraga ishuri ry’itangazamakuru kugeza kuri Prof Phil Cotton wayoboraga Kaminuza y’u Rwanda.

Ngo nta kindi cyemezo icyo kibazo cyafashweho kubera ko nta bimenyetso bari bafite byo guheraho.

Hari amakuru ko Njuguna yanabwiye uwo mukobwa ko “ibya Kayumba bigoye kuko hari n’ibibazo birenze iby’abanyeshuri.”

Uwo mukobwa yemereye Taarifa ko ikirego cye cyatanzwe mu Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi, nyuma y’igihe ahanganye n’ingaruka z’ihohoterwa ryamubayeho.

Ati “Nibwo numvise nshobora gutanga ikirego kuko nibwo numvise maze gutekana mu mutwe. Ntaho bihuriye n’iby’ishyaka kuko ikirego nagitanze mbere, none iby’ishyaka byaje ejo.”

Nya nyuma y’ibyabaye, Kayumba ngo yakunze kujya aho uyu mukobwa asigaye akora, ariko mu nshuro zose ntabwo bongeye kuvugana.

Avuga ko yasanze kugaragaza ikibazo muri Kaminuza y’u Rwanda bigoye bitewe n’uburyo inzego zubatse, ku buryo haba hari impungenge z’uko umunyeshuri yagaragara nabi kandi akeneye ubufasha bujyanye n’ikibazo yagize.

Ubwo aya makuru yajyaga ahabona, benshi barimo Kayumba ubwe batangiye kuvuga ko bigiye hanze kubera ko uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yashinze ishyaka yise Rwandese Platform for Democracy.

Ubwe yabwiye Taarifa ati “Urebe n’uriya wabyanditse ni umuntu bishyurira kuvuga ibintu bya propaganda. Ni propaganda gusa nta bindi.”

Ni ikibazo gikomeje gukurikiramwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version