Senegal: Abashyigikiye Bassirou Diomaye Faye Batangiye Kubyina Intsinzi

Diomaye Faye niwe uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu aherutse kubera muri Senegal. Bamwe mu bayoboke b’ishyaka rye bazindutse babyina intsinzi nyuma y’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bitangaje ko ari we uza imbere mu majwi.

Uyu mugabo afite imyaka 44 y’amavuko.

Kugeza ubu umurya isataburenge ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe witwa Amadou Ba.

Abantu 19 nibo biyamamarije gusimbura Macky Sall muri bo harimo umugore umwe witwa Anta Babacar Ngom.

- Advertisement -

Macky Sall yavuze ko agomba kuva ku butegetsi uko byagenda kose kandi taliki 02, Mata, 2024 nibwo azatangaza ko ahariye abandi.

Sall yari aherutse gushyirwa mu majwi n’abatavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinjaga gushaka kongera manda ye kandi bitemewe n’Itegeko nshinga.

Abo kandi nibo bamushinjaga no gufunga Ousmane Sonko; ikintu bemezaga ko gihabanye n’amahame ya Demukarasi Senegal igenderaho kuva kera.

Ikindi kivugwa n’itangazamakuru ryo muri Senegal ni uko Sonko ari umwe, mu rwego rwa Politiki, na Diomaye.

Ndetse ngo bahoze bari mu ishyaka rimwe ariko ryaje guseswa, Sonko arafungwa.

Mbere gato y’uko amatora aba bararekuwe kugira ngo bayitabire ariko bikorwa nyuma y’imvururu nyinshi zakurikiye ifungwa rya Ousmane Sonko no kwigiza imbere igihe cy’amatora byari byemejwe na Perezida  Sall.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Senegal yitabiriwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 7 muri miliyoni 18 zituye iki gihugu kiri mu  Burengerazuba bw’Afurika.

Umunyamakuru wa Al Jazeera uri i Dakar avuga ko amatora yo muri Senegal ari ikitegererezo cya Demukarasi kubera ko nta midugararo yayabayemo kandi abafana na Sonko na Diomaye bari kwishimira intsinzi mu rugo rwe(Sonko) kandi ntawe ubakoraho.

Ibyavuye mu matora mu buryo bweruye bizatangazwa kuri uyu wa Kabiri.

Icyiciro cyayo cya kabiri kizaba ari uko gusa habuze ugira 50% by’amajwi yose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version