Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za DRC Zasabwe Kwirukana Burundu M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Za DRC Zasabwe Kwirukana Burundu M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2023 7:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugaba mukuru w’ingabo za DRC witwa Général Christian Chiwewe yasabwe n’abagize Sosiyete sivile yo mu bice bya Nyiragongo kwirukana uruhenu abarwanyi ba M23 aho bari hose.

Abagize Sosiyete sivile muri kiriya gice bemeza ko ibyo basaba nibikorwa ari bwo Nyiragongo n’ahandi baturanye bazagira amahoro arambye bagakora imirimo yabo ya buri munsi batishisha.

Inama baraye bagiriye i Goma niyo babisabiyemo ubuyobozi bukuru bw’ingabo za DRC buyobowe na Perezida Tshisekedi nk’Umugaba w’ikirenga wazo ndetse na Général Christian Chiwewe nk’umugaba mukuru.

Mambo Kawaya uyobora Sosiyete sivile muri Nyiragongo yagize ati: “ Intego nkuru ni uko ingabo zacu ziza zikurukana abarwanyi ba M23 mu bice byose bigaruriye.”

Yavuze ko we na bagenzi be bategereje kureba niba ibyo basabye ubuyobozi bukuru bw’ingabo zabo bizashyirwa mu bikorwa.

Mambo Kawaya yasabye kandi ko ubuyobozi bw’ingabo za DRC bwahwitura abasirikare bakareka imyitwarire idahwitse ibaranga mu bice bimwe na bimwe bakoreramo.

Ibyifuzo bya Sosiyete sivile yo muri Nyiragongo bishobora kutazagerwaho kubera ko inshuro nyinshi abarwanyi ba M23 berekanye ko barusha imbaraga n’umurava ingabo za DRC.

Mu ntangiriro za Mutarama, 2023, hari ku wa Mbere kare mu gitondo  aba barwanyi birukanye ingabo za DRC mu gace kitwa Kisharo.

Niko gace gakomeye ka Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bazirukanye kandi no mu gace ka gisirikare ka Binza kari kamaze iminsi kagenzurwa n’ingabo za DRC.

Ntawakwibagirwa igihe bamaze barigaruriye Umujyi wa Bunagana ugabanye DRC na Uganda.

Ikindi cyerekana ko ingabo za DRC zacitse intege ni uko zashatse abacanshuro bo kuzitera ingabo mu bitugu.

Mu mpera z’Ukuboza, 2022 hari amashusho abantu bazindukiyeho y’imirambo  y’abantu bari bambaye imyenda y’impuzankano y’ingabo za DRC.

Umwe muri abo bantu yari Umuzungu bivugwa ko ari umucanshuro wo muri Wagner, uyu ukaba ari umutwe  w’abacanshuro witirirwa u Burusiya.

Ku 01, Mutarama, 2023,  inyeshyamba za M23 zasohoye itangazo zivuga mo ko uwo musirikare yari umucanshuro w’Umurusiya warwanaga ku ruhande rw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

M23 yasabye Leta y’iki gihugu gusobanura byimbitse impamvu yahaye akazi abacancuro bavuye mu Burayi.

Abarwanyi ba M23 berekanye ndetse n’intwaro bavuga ko bambuye ingabo za DRC zifatanyije n’abacanshuro.

Bikubiye mu mashusho yatambutse kuri Twitter ku wa Kabiri taliki 10, Mutarama, 2023.

Bivugaga imyato bavuga ko batahanye iminyago irimo imbunda ziremereye zo mu bwoko bwa Mortier 60 MM, RPG, Machine Guns n’umurundo wa AK47 zikiri nshya.

Ijwi riri mu mashusho ari ku rubuga rw’uyu mutwe,  riragira riti:  “N’abazungu b’Abarusiya murebe ibyo bataye byose, murabona RPG, murabona Mortier nshya, iyi Guverinoma yacu sinzi ko iyi ntambara barwana bazayitsinda.”

Bishongoye ku bo bahanganye babacira umugani uvuga ko ‘akari bupfe kabungira akari bukice”.

Hagati aho Turikiya iherutse guha Repubulika ya Demukarasi ya Congo intwaro ziremereye.

Icyo gihe M23 yatangaje ko yishimiye izo ntwaro zahawe Congo kuko bazazibambura ku manywa y’ihangu, izindi bakazigura ku giciro gito.

Icyakora nta ruhande mu zihanganye na M23 ruragira icyo rutangaza kuri ibi bigwi uyu mutwe uri kwivuga.

TAGGED:AbacanshuroAbasirikareDRCfeaturedIngaboM23SivileSosiyeteTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Moshions Irashaka Kuvugurura Imyenda Yakoraga
Next Article Rwanda: Iby’Imodoka Zishaje Zitwara Abanyeshuri Byasubiwemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?