Ubwisanzure Bw’Itangazamakuru Bugomba Kuba Bwubakiye Kubarikora-CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko abanyamakuru b’abagore bagomba kurushaho guhabwa agaciro  kandi ababishoboye bagahabwa ubuyobozi mu binyamakuru bakorera. Yongeyeho ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bugomba gushingira ku barikora.

Ni ubutumwa yageneye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 03, Gicurasi, umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi.

Mu ijambo rigufi, CP Kabera yavuze ko abagore bakora mu itangazamakuru bagomba kongera ubushobozi bwabo, bigatuma bahabwa agaciro ndetse bakajya no myanya ifata ibyemezo mu bigo by’itangazamakuru bakorera.

Ubutumwa bwe bugira buti: “Abanyamakuru b’abagore bakeneye guhabwa agaciro mu byo bakora kandi bagashyirwa mu myanya ifata ibyemezo mu binyamakuru bakoramo.”

- Kwmamaza -

CP Kabera asaba abanyamakuru kwimakaza ubunyamwuga  haharanirwa ubwisanzure bwubakiye ku barikora.

Uko Polisi ibona umubano wayo n’Itangazamakuru…

Mu kiganiro kihariye aherutse guha Taarifa, CP Kabera yabajijwe niba yakwemeza ko Polisi y’u Rwanda ibanye neza n’abanyamakuru asubiza ko ‘asanga babanye neza’.

Yabajijwe niba nta hantu abanyamakuru bajya bagonganira na Polisi, asubiza ko ku bwe ntaho azi.

CP Kabera yagize ati: “ Dukoranye neza. Njye ntekereza ko dukoranye neza. N’ubwo ntazi uko ibitangazamakuru bitandukanye bibibona ariko njyewe ntekereza ko dukoranye neza.”

Umuvugizi wa Polisi icyo gihe yabwiye Taarifa ko niyo haba hari ibyo inzego zombi( itangazamakuru na Polisi) zitumvikanyeho, hari uburyo bwashyizweho zibiganiraho bigakemuka.

Avuga ko iyo Polisi ibonye hari ikitagenda neza ku kinyamakuru cyangwa umunyamakuru runaka, ihamagara umuyobozi w’icyo kinyamakuru cyangwa urwego rubashinzwe, bakabiganira bigakemuka.

Yunzemo kandi ko igitangazamakuru runaka kibonye ko hari uburyo Polisi itakibaniye neza, gishobora guhamagara umuvugizi wayo, ibitagenda neza bikaganirwaho bigakemurwa.

Umva ikiganiro CP Kabera aherutse guha Taarifa:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version