Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za FARDC Zirarasa M23 Ziyibuza Gufata Sake
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Za FARDC Zirarasa M23 Ziyibuza Gufata Sake

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 February 2023 1:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

‘Bisa n’aho’ intambara imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yazindutse yafashe indi sura. Amakuru aturuka mu Mujyi wa Kitshanga avuga ko ingabo za DRC zazindutse zirasa ibisasu biremereye ku barwanyi ba M23.

Intego ngo ni ukuwubirukanamo kugira ngo batazawuvamo bakajya gufata ahitwa Sake.

Sake iyi ni agace k’ingenzi mu gufata umujyi wa Goma.

Kubera ubukana bw’urusaku rw’amasasu, byatumye abaturage benshi bazinga utwangushye batangira guhunga.

Hari hashize iminsi mike imirwano iri kubera muri aka gace kirimo ibice bya Kitshanga na Sake.

Kuri uyu wa Gatatu ariko, imirwano yafashe indi ntera nk’uko abahaturiye babivuga.

Ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe  irimo FDRL babyutse basuka amasasu mu birindiro bya M23 ngo bayikure muri Kitshanga.

M23 nayo yahise ibasubiza, bituma abantu babona ko ibintu ko ibintu bidasanzwe, bazinga utwabo ngo bakize amagara yabo.

Justin Kabumba umwe mu banyamakuru bakorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyize kuri Twitter  amashusho y’abaturage bo mu bice avuga ko ari ibya  Mubambiro muri Gurupoma ya Kamuhonza bahunga.

Kabumba akorera Associated Press muri kiriya gihugu ariko akaba anakunze gukoresha Twitter mu izina rye.

Avuga ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziri kurasa M23 ngo ziyice intege ziyibuze gufata ahitwa Sake kuko ari ahantu h’ingirakamaro ku rujya n’uruza ry’abantu bajya i Goma.

Ibi ariko ntibyabujije ko M23 ifata ahitwa Mushaki werekeza i Sake nk’uko amwe mu makuru avuga muri kiriya gice abivuga.

FARDC ifatanyije n’abo bamaze iminsi bakorana barimo n’abacancuro b’itsinda ry’Abarusiya rya Wagner, bamaze iminsi bashaka kwisubiza umujyi wa Kitshanga ariko byarabananiye.

Kuba M23 ifite Kitschanga byayifashije kurwana yerekeza i Sake.

I Sake rero niho bose barangamiye.

Sake ni hafi ya Goma kandi Goma iri hafi y’u Rwanda
TAGGED:AbasirikareCongofeaturedGomaIntambaraSake
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tour Du Rwanda: Umufaransa Yegukanye Agace Ka Musanze-Karongi
Next Article U Rwanda Rwasinyanye Na Jordan Amasezerano Mu By’Ubutasi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

FERWAFA Yiyemeje Gukorana Na Mauritania 

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

You Might Also Like

Mu mahanga

Uburayi Bwatanze Miliyoni € 2 Zo Gufasha Abo Muri Kivu Y’Amajyepfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

Minisitiri Ingabire Yabwiye Isi Uko u Rwanda Rwimakaje Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro Wa RSSB Wikubye Kabiri Mu Myaka Itatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?