Ingabo Za FARDC Zirarasa M23 Ziyibuza Gufata Sake

‘Bisa n’aho’ intambara imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yazindutse yafashe indi sura. Amakuru aturuka mu Mujyi wa Kitshanga avuga ko ingabo za DRC zazindutse zirasa ibisasu biremereye ku barwanyi ba M23.

Intego ngo ni ukuwubirukanamo kugira ngo batazawuvamo bakajya gufata ahitwa Sake.

Sake iyi ni agace k’ingenzi mu gufata umujyi wa Goma.

Kubera ubukana bw’urusaku rw’amasasu, byatumye abaturage benshi bazinga utwangushye batangira guhunga.

- Advertisement -

Hari hashize iminsi mike imirwano iri kubera muri aka gace kirimo ibice bya Kitshanga na Sake.

Kuri uyu wa Gatatu ariko, imirwano yafashe indi ntera nk’uko abahaturiye babivuga.

Ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe  irimo FDRL babyutse basuka amasasu mu birindiro bya M23 ngo bayikure muri Kitshanga.

M23 nayo yahise ibasubiza, bituma abantu babona ko ibintu ko ibintu bidasanzwe, bazinga utwabo ngo bakize amagara yabo.

Justin Kabumba umwe mu banyamakuru bakorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyize kuri Twitter  amashusho y’abaturage bo mu bice avuga ko ari ibya  Mubambiro muri Gurupoma ya Kamuhonza bahunga.

Kabumba akorera Associated Press muri kiriya gihugu ariko akaba anakunze gukoresha Twitter mu izina rye.

Avuga ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziri kurasa M23 ngo ziyice intege ziyibuze gufata ahitwa Sake kuko ari ahantu h’ingirakamaro ku rujya n’uruza ry’abantu bajya i Goma.

Ibi ariko ntibyabujije ko M23 ifata ahitwa Mushaki werekeza i Sake nk’uko amwe mu makuru avuga muri kiriya gice abivuga.

FARDC ifatanyije n’abo bamaze iminsi bakorana barimo n’abacancuro b’itsinda ry’Abarusiya rya Wagner, bamaze iminsi bashaka kwisubiza umujyi wa Kitshanga ariko byarabananiye.

Kuba M23 ifite Kitschanga byayifashije kurwana yerekeza i Sake.

I Sake rero niho bose barangamiye.

Sake ni hafi ya Goma kandi Goma iri hafi y’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version