U Rwanda Rwasinyanye Na Jordan Amasezerano Mu By’Ubutasi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yasinyanye amasezerano na mugenzi we wo mu bwami bwa Jordan arebana na byinshi harimo kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.

Ni amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.

Ku ruhande rw’u Rwanda hasinye Dr Vincent Biruta n’aho Minisitiri w’Intebe wungirije wa Jordan akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ayman Safadi aba ari we usinya ku ruhande rwa Jordan.

Uyu mugabo ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

- Advertisement -

Abayobozi ku mpande zombi bbavuga ko ariya masezerano azafasha ibihugu byombi kurushaho kubyaza umusaruro umubano mwiza usanzwe hagati yabyo.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe wungirije wa Jordan rubaye nyuma y’urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Jordan muri Werurwe, 2022.

Yagiranye ibiganriaho yagiranye ibiganiro n’Umwami Abdullah II uyobora ubwami bwa Jordan.

Ubufatanye hagati y’ibihugu mu nzego z’umutekano n’igisirikare by’umwihariko mu kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubuwererane Dr Vincent Biruta yabwiye itangazamakuru ko ibihugu byombi bizafatanya mu bikorwa by’ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu karere, mu Burasirazuba bwo Hagati ari naho Jordan iherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version