Ingabo Za Guinea Bissau Zaririmbye Ibigwi Bw’Ingabo Z’u Rwanda

Ubwo abasirikare barinda Perezida wa Guinea Bissau bakiraga uw’u Rwanda Paul Kagame wari wamusuye mu ruzinduko rw’akazi, baririmbye indirimbo irimo ibigwi by’ingabo z’u Rwanda.

Ni indirimbo irimo amagambo agira ati: “…Ingabo z’u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga, turekura umuriro tukarekura imizinga…Ingabo z’u Rwanda turakomeye…”

Bayiririmbaga ari  nako bakubita hasi umuriri wa gisirikare.

- Advertisement -

Aba basirikare babikoreraga imbere ya Perezida Kagame na Embaló .

Perezida Kagame yageze muri kiriya gihugu mu ruzinduko rw’akazi.

Yahavuye ahita ajya muri Guinea Conakry guhura aho ari bukomereze uruzinduko rw’iminsi ibiri ari burangize kuri uyu wa Kabiri taliki 18, Mata, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version