Buri Gihugu Kigira Ibibazo Ariko Gukorera Hamwe Byabikemura- Perezida Kagame

Mu ruzinduko ari mo muri Guinée Conakry, Perezida Kagame yabwiye abaturage ba kiriya gihugu ko n’ubwo buri gihugu kigira ibibazo byacyo, ariko ubufatanye no kungurana ibitekerezo byatanga igisubizo kuri byo bibazo.

Yageze i Conakry avuye muri Bissau aho yaganiriye na mugenzi we witwa Umaro Mokhtar Sissoco Embaló.

Perezida Kagame Yakiriye Uwa Guinea Bisau

Uyu yambitse Perezida Kagame umudali umushimira ubufatanye u Rwanda rufitanye na Guinée Bissau.

- Advertisement -

Ni umudali iki gihugu giha abantu bakigiriye akamaro barimo abagikomokamo cyangwa abo mu bindi bihugu.

Ageze i Conakry  Kagame yakiriwe na mugenzi ndetse bafatanya guha ikiganiro itangazamakuru.

Mu ijambo rye hari aho yagize ati:  “ Ku mugabane wacu, buri gihugu kigira ibibazo byacyo. Natwe mu Rwanda dufite ibyacu. No muri Guinée n’aho hari ibibazo by’aho. Dufatanyije ariko nta kibazo tutabonera umuti.”

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée Conakry ubwo yayoborwaga na Alpha Condé.

Uyu mukambwe yaje guhirikwa ku butegetsi na Colonel Mamadi Doumbouya uri kuyobora iki gihugu mu gihe cy’inzibacyuho.

Perezida Alpha Condé Yahiritswe Ku Butegetsi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version