Ingabo Za Uganda Zaguze Izindi Ntwaro

Minisitiri w’ingabo muri Uganda Bwana Adolf  Mwesigye yaraye abwiye abayobozi bakuru mu ishyaka NRM ko igisirikare cya Uganda cyageze ku ntego kihaye ku kigero cya 90%. Mu byo cyakoze harimo no kugura intwaro zirimo kajugujugu n’ibifaro bishoboye urugamba.

Mu bwo Uganda yishimira ko yaguze kandi harimo ubwato bw’intambara.

Minisitiri Mwesigye yabivugiye mu nama yahuje abayobozi bakuru mu ngabo za Uganda n’abo mu ishyaka NRM ubwo bari bahuye ngo  baganire aho kwesa imihigo ikubiye mucyo bise NRM Manifesto Week bigeze.

Mu rwego rwa gisirikare, iriya Manifesto yashyizeho imihigo ingabo za Uganda zagombaga kuba zesheje hagati y’umwaka wa 2016 n’uwa 2021.

- Kwmamaza -

Bwana Adolf  Mwesigye yagize ati: “ Mu rwego rwa gisirikare, intego zacu twazigezeho ku kigero cya 90%  mu myaka itanu ishize kandi turarimbanyije.”

Avuga ko Minisiteri ayoboye yakoze uko ishoboye kugira ngo yongerere ingabo za Uganda ubushobozi haba mu bumenyi ndetse no mu bikoresho.

Igisirikare cya Uganda kiranira mu kirere giherutse gutegekwa na Museveni kwimura ikicaro kikava Entebbe kikacya ahitwa Nakasongola.

Ibinyamakuru byo muri Uganda biherutse kuvuga ko Perezida Museveni yigeze kubwira ingabo ze bidakwiye ko  ziba mu mujyi nk’uko bidakwiye ko intare iwubamo ahubwo iba kandi ikwiye guhora iba mu ishyamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version