Ikamyo Ihetse Meterokibe 33 Za Lisansi Yari Igiye Gushya Habura Gato

Ku wa Mbere tariki 03, Gicurasi, 2021 Umushoferi ukomoka muri Somalia yahagarutse ku Rusomo atwaye ikamyo ipakiye Lisansi ipima metero kibe 33 agiye i Goma. Yarayitwaye agera i Rubavu adahagaze, amapine arashyuha acumba umwotsi. Polisi yaratabaye iyizimya umuriro utaragera ku bigega byarimo iriya lisansi.

Amapine yatangiye gucumba umwotsi igeze mu kagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Kuba amapine yatangiye gucumba umwotsi igeze mu gace gatuwe n’abaturage benshi ubwabyo biteye impungenge.

Abaturage bo muri Rugerero nibo babonye umwotsi ucumbye bahamagara Polisi iratabara.

- Advertisement -

Uwari utwaye iriya kamyo yitwa Mohamed Sheikh Mahamud.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi, Assistant Commissioner of Police(ACP) Jean Baptiste Seminega  yavuze ko uriya mushoferi afite imyaka 39 y’amavuko akaba yatabarijwe n’abaturage.

Yagize ati: “Uriya mushoferi yavuze ko yari yavuye ku Rusumo mu Karere ka Kirehe mu gitondo kare yirirwa agenda adahagaze. Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ageze mu Karere ka Rubavu amapine ane y’inyuma, abiri y’iburyo n’abiri y’ibumoso yarashyushye araturika acumba umwotsi. Abaturage bari aho bihutiye kuduhamagara abapolisi bacu baba i Rubavu bahise bajya kuzimya.”

ACP Seminega avuga ko abapolisi bahise bahagera barazimya ndetse n’amapine ntiyashya ku buryo umushoferi yakomeje kuyagenderaho.

Yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru kuko iyo batinda hari kuba ibibazo bikomeye bitewe n’ingano ya lisansi yari mu mudoka ndetse n’imiterere y’aho hantu.

Ati: “ Iyo modoka yari ihetse lisansi nyinshi, meterokibe 33 kandi yari igeze mu rusisiro, inkongi y’umuriro iyo igera kuri Lisansi abantu n’ibintu byari hafi aho byari gushya bigakongoka ndetse bikagorana kubizimya. Turashimira abaturage bagize ibakwe ryo kudutabaza natwe tugatabarana ingoga.”

Mohamed Sheikh Mahamud, umunyasomaliya wari utwaye iriya kamyo yashimiye Polisi ku gikorwa yamukoreye anashimira abaturage bamutabarije.

Nawe yemeza ko gushyuha kw’amapine aribyo byari bigiye kuba nyirabayazana y’inkongi.

Si ubwa mbere mu Murenge wa Rugerero  hagaragara impanuka nk’iriya  kuko tariki ya 04 Werurwe, 2021 ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryazimije inkongi yari ifashe ikamyo yari ivuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma.

Iyi modoka yari ihetse meterokibe ibihumbi 41,500 by’amavuta akoreshwa mu gutwara indege (Benzine).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version