Ingabo Za Ukraine Hagati Y’Urupfu N’Umupfumu

Intambara y’Uburusiya na Ukraine irabura igihe gito ngo yuzuze imyaka itatu. Icyakora zimwe mu ngabo za Ukraine ziri mu bibazo nyuma y’uko intwaro zari zarahawe n’Amerika  zigabanutse ndetse zimwe muri izi ngabo zikaba zaragotewe mu Burusiya.

Zageze mu Burusiya mu gitero ziherutse kugaba yo zitunguye iz’Uburusiya zibikora mu rwego rwo kwereka Putin ko nawe ashobora guterwa ku butaka bwe!

Nyuma yo kwinjira mu Burusiya, izi ngabo zakomeje kwicuma zigera ahantu hahagije ku buryo bigoye ko zasubira inyuma.

Abazigize ubu bagotewe muri icyo gice ku buryo badashobora gusubira inyuma kandi no kubona umusada uturutse iwabo bikaba ari ihurizo.

Ingabo z’Uburusiya zamaze kubona ko intera abo basirikare binjiyemo ari ngari bihagije, zahise zibagota impande zose.

Kubagota byakurikiwe n’ibitero byabagabweho bikoresheje indege haba ku butaba abo basirikare ba Ukraine bari bafashe haba no ku butaka bwa Ukraine ubwayo.

Abagaba b’ingabo za Ukraine bashobora kuba barategekereje ko Uburusiya nibubona ko bwatewe ku butaka bwabwo buzasaba ingabo zabwo ziri muri Ukraine gusubira inyuma zigatabara ariko siko byagenze.

Abarusiya bahisemo kureka izo ngabo zikinjira ubundi zikagoterwa  mu gihugu imbere.

Iyi ngingo iravugwa mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aherutse gutangaza ko hari umugambi ( plan) w’amahoro hagati ye na Putin ashaka kugeza kuri Perezida Biden na Donald Trump.

Biden niwe uyobora Amerika muri iki gihe ariko na Trump arashaka kuzayiyobora muri Manda itaha.

Ntiharamenyekana iby’ingenzi bikubiye muri iyo plan ya Ukraine yiswe Victory Plan ariko uko bigaragara ishobora kuba irimo ibyifuzo byayo mu kurangiza iyi ntambara kuko iri kuyihombya byinshi.

Uburusiya bwashegeshe Ukraine kuko bwayiteye ku butaka bwayo, intambara ibera ku butaka bw’iki gihugu gito cyane ugereranyije n’Uburusiya.

Kuba Amerika n’inshuti zayo ziha Ukraine intwaro nabyo nta kintu kinini biyifasha kuko bitabuza ko abaturage bayo bakomeza kugwa muri iyi ntambara.

Hari n’abavuga ko Ukraine yabaye ahantu Amerika iri kugeragereza intwaro zayo.

Muri uyu mujyo kandi hari indege z’intambara Ukraine iherutse guhabwa na OTAN/NATO ngo ihangane n’Uburusiya binyuze mu kuyirasaho zitwa F-16.

Imwe muri zo yahanuwe n’ingabo z’Uburusiya nk’uko BBC ibyemeza.

Niyo ndege ya mbere yo muri ubu bwoko mu ziherutse guhabwa Ukraine ihanuwe n’Uburusiya.

Izi ndege zatanzwe mu ntangiriro za Kanama, 2024.

Umupilote wayo yahasize ubuzima ariko ashimirwa ko yatumye hari missiles eshatu zo mu Burusiya zahanuwe zitageze muri Ukraine nubwo zamuhitanye.

Perezida wa Ukraine aherutse gutangaza ku mugaragaro ko hari indege zo mu bwoko bwa F16 zamaze kwinjizwa mu ntambara kugira ngo zihanure missiles z’Uburusiya.

Aherutse no gusaba ibihugu by’inshuti ze kumwemerera agakoresha missiles ziraswa kure agatangira kurasa mu Burusiya yibereye iwe.

Nta gisubizo gifatika baramuha  ariko hagati aho Minisitiri w’ingabo z’Ubuholandi witwa Gen Onno Eichelsheim yemeje ko igihugu cye kizaha Ukraine indege 24 za F16 zizaza ziyongera ku zindi ntwaro ihabwa.

Bivuze ko abafatanyabikorwa ba Ukraine bari kuyiha imbunda zikomeye yazakoresha irasa mu Burusiya mu buryo bweruye.

BBC yanditse ko kugeza ubu hari indege 65 zo muri buriya bwoko zamaze guhabwa Ukraine, zitangwa nyuma y’uko Perezida Biden ahaye uburenganzira ibihugu bigize OTAN/NATO  bwo guha Ukraine ziriya ndege za karahabutaka.

Ni icyemezo yafashe muri Kanama, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version