Huye: Abana Batatu Barokotse Inkuba

 

Ku bw’amahirwe abana batatu bo mu Mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Shanga mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye barokotse inkuba yabakubitiye mu nzu irashya ariko bo bararokoka.

Nyiri iyi nzu ni Vénuste Hategekimana, inzu ye ikaba yatwitswe n’inkuba saa cyenda n’igice ubwo imvura yasaga nitangiye kugenza make.

Amakuru atangwa na bagenzi bacu ba Kigali Today avuga ko bariya bana bakubiswe n’inkuba bari kuri telefoni.

Ku bw’amahirwe ntawaguye muri ibi byago.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shanga, Trifina Munganyiman uyobora Akagari ka Shanga avuga ko iyo nkuba yateje inkongi y’iyo nzu irashya.

Ati: “Inkuba yakubise iriya nzu amategura amwe arahanuka agwa hasi, hanyuma itera inkongi ku buryo nta kintu na kimwe abo muri ruriya rugo babashije kuyisohoramo. Imyambaro, ibiryamirwa, ibyo kurya, nta na kimwe basigaranye”.

Gitifu Munganyimana yasabye abaturage kwitwararika, bagacomora ibintu byose bicometse ku mashanyarazi igihe imvura iri kugwa, bakazimya na telefone.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version