Ingabo Z’Afurika Y’Epfo Zasanze RDF Mu Bikorwa Byo Kubohora Cabo Delgado

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye kuri uyu wa 01, Kanama, 2021 nibwo ingabo za Afurika y’Epfo, South African National Defense Force (SANDF)zageze ahitwa Pemba. Hari ubwato bwazao bw’intambara buri mu Nyanja y’Abahinde mu rwego rwo gutangatanga abarwanyi bo muri kariya gace.

Ubufatanye bwazo n’iz’u Rwanda bwitezweho kuzagira ‘uruhare rugaragara’ mu zarangiza ikibazo cya bariya barwanyi mu gihe kitarambiranye niba ibintu byose bigenze neza nk’uko byateganyijwe.

Ubwato bw’ingabo z’Afurika y’Epfo bwazanye ziriya ngabo bwitwa SAS Makhanda Strike Craft.

Ingabo z’u Rwanda zo zatangiye akazi ko kwirukana bariya barwanyi guhera mu kwezi gushize kwa Nyakanga, kandi Umuvugizi wazo Col Ronald Rwivanga aherutse kubwira itangazamakuru ko akazi zarimo zigakora neza kandi ziteguye kukarangiza uko kakabaye.

- Advertisement -

Ingabo z’Afurika y’Epfo zahisemo gukorera muri Pemba ariko zikanacunga ko nta murwanyi watoroka aciye mu Nyanja y’Abahinde.

Niyo mpamvu bahashyize ingabo ziharinda ziri mu bwato bwa gisirikare burimo ibikoresho bihagije.

Ikindi ni uko abasirikare bari muri kiriya gikorwa bakambitse muri buriya bwato bafite inshingano zo gukumira ko hari abarwanyi bashobora kuzana imbunda z’umusada zo guha bariya barwanyi, bakabikora baturutse ahandi, hagacyekwa cyane cyane muri Somalia.

Ibimodoka by’intambara byinjiye muri Mozambique ni by’abasirikare bo muri Brigade yitwa 43 SA Brigade ifite ibirindiro i Pretoria.

Bambukiye ku mupaka w’ahitwa Komatipoort, bakaba barinjiye mu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 31, Nyakanga, 2021.

Imbere yabyo, hari Polisi ya Mozambique yagendaga ibishakira inzira.

Ambulance yari iherekeje abasirikare

Kuva ku mupaka wa Afurika y’Epfo bagera i Pemba muri Mozambique hari ibilometero 2 500.

Video Taarifa yabonye irerekana ibimodoka by’intambara byinshi bigana muri Cabo Delgado. Abaturage bari ku mihanda bishimye baje kubiha ikaze.

Ibikoresho by’ingabo z’Afurika y’Epfo byazanywe n’indege nini ebyiri bita  Hercules C130.

Zahagurutse ku kibuga cy’indege za gisirikare kiri ahitwa Waterkloof Air Force Base muri Pretoria.

Ikindi kiri mu nshingano za bariya basirikare ngo ni ukuzashyiraho uburyo bwo gucungira hafi bariya barwanyi binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rya satellites.

Ubwato bw’Afurika y’Epfo buri gucunga niba nta musada wava ahandi uje gufasha abarwanyi ba Al Qaeda

Hari hashize hafi Ibyumweru bibiri hari itsinda ry’abasirikare n’abasivili bo muri Afurika y’Epfo bari barageze i Pemba kugira ngo bategure aho ziriya ngabo zizakambika.

Ingabo z’Afurika y’Epfo ziri muri Mozambique ziyobowe na Major General Xolani Mankayi, akaba azungirizwa n’undi mu Jenerali wo muri Botswana.

Inzego z’umutekano z’Afurika y’Epfo zari zaragize ibanga ibyerekeye imyiteguro y’ingabo zayo ziteguraga kujya muri Mozambique.

Ibi kandi nibyo Zimbabwe iri gukora.

Umuvugizi w’ingabo z’Afurika y’Epfo Brigadier General Mafi Mgobozi niwe uherutse gutangaza ko ziriya ngabo zatangiye kohereza abasirikare bazo muri Mozambique ariko ntiyagira byinshi abivugaho, birimo igihe zagombaga kugendera n’umubare wazo.

Mail&Guardian yanditse ko Perezida Cyril Ramaphosa mu Cyumweru gishize yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko y’Afurika y’Epfo ko hari abasirikare be 1495 bambariye kujya gutabara muri Mozambique.

Yavuze ko bazamarayo amezi atatu, bakazakoresha ingengo y’imari ingana n’amafaranga Miliyoni 984 z’ama rands.

Ngo bagiye muri Mozambique mu rwego rwo kwifatanya na SADC mu kugarura umutekano mu gihugu kinyamuryango.

SADC irateganya kuzohereza yo abasirikare 3000.

Botswana nayo iherutse kohereza abasirikare bayo 296 muri Mozambique, bakaba barinjiriye ku mupaka wa Gondola.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ingabo zarwo zimaze iminsi zica abarwanyi bo muri Al Qaeda bari barigaruriye ibice bya Cabo Delgado ndetse ngo hari imihanda yarangije kuba nyabagendwa kuva aho zigereye yo.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ziyobowe Major Gen Innocent Kabandana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version