Ingingo ikomeye yazinduye Umugaba mukuru w’ingabo za Misiri mu Rwanda ni ukuganira n’ubuyobozi bwazo uko impande zombi zakorana.
Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa uziyobora yaraye ageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Kuri iki Cyumweru yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nyuma aganira n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyazo kiri ku Kimihurura.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga niwe wamwakiriye ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Ibiganiro hagati y’Abagaba bakuru b’ingabo b’ibihugu byombi byibanze k’ukuzamura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho binyuze mu kwagura ubufatanye.
Ni ubufatanye buzibanda mu guhanahana ubumenyi mu mahugurwa, ubuzima n’izindi nzego.
Ibiganiro hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri byakurikiwe no gusinya amasezerano azagenderwaho muri ubwo bufatanye bwa gisirikare hagati ya Kigali na Cairo.
Igisirikare cya Misiri nicyo gikomeye kurusha ibindi muri Afurika.
Nyuma ya Misiri hakurikiraho Algeria, igakurikirwa na Nigeria hagakurikiraho Afurika y’Epfo.