Israel Irakoresha Ibifaro Bitarimo Ingabo Mu Ntambara Na Hamas

Israel iri gukoresha izi modoka zitarimo abasirikare ariko zipakiye bombe zigaturikizwa mu birindiro bya Hamas.

Ingabo za Israel zatangije uburyo bushya bwo kurwana na Hamas mu ntambara iri kubera muri Gaza bwo kohereza mu bice byatoranyijwe ibifaro byuzuyemo bombe kandi bitarimo abasirikare, bagaturikirizwa mu ntera ndende.

Ibyo bifaro mu Cyongereza babyita Armored Personnel Carriers (APCs), bikagira ikoranabuhanga rituma abapilote babyo babiyoborera mu ntera ndende bigakora akazi nta musirikare ubirimo.

Mbere yo guhaguruka, babanza kubipakiramo bombe zipima toni nyinshi ubundi bakabireka bikagana mu bice byatoranyijwe neza nyuma yo kugenzura aho umwanzi aherereye.

Intego iba ari iyo kwica abanzi benshi mu gihe gito kandi nta musirikare wa Israel uhasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.

- Kwmamaza -

Ni uburyo bwo kurwana na Hamas butigeze bukoreshwa kuva intambara  hagati ya Israel na Hamas itangira tariki 07, Ukwakira, 2023 nyuma y’igitero Hamas yayigabyeho kikica abantu 1,200 abandi 250 ikabatwara bunyago.

Ubukana bw’iturika rya bombe ziri muri izo modoka za gisirikare burakomeye k’uburyo ryumvikana mu bice byinshi bwo rwagati muri Israel.

Ayo mayeri yo kurwana na Hamas yatekereje mu gihe gishize ubwo imwe muri ziriya modoka yatwikirwaga ahitwa Shejaia muri Gaza.

Yari imodoka y’umutwe w’ingabo za Israel zikambitse mu bitwa bya Golani.

Abagaba b’ingabo z’iki gihugu bahise batekereza ko byaba byiza hatangijwe uburyo buvugwa aha kuko bufasha mu guhashya umwanzi nta musirikare wa Israel ushyizwe mu kaga ko kwicwa cyangwa gukomerekera ku rugamba.

Intego ya Israel guhera Tariki 17, Gicurasi, 2025 ni iyo gusenya igice kinini cya Gaza kugira ngo ahantu hose abarwanyi ba Hamas baherereye hasenywe, nabo bishwe bityo abajyanywe bunyago babohorwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version