Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique ‘zakoze akantu’

Radio yitwa Ndeke Luka yo muri Centrafique yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu zishe inyeshyamba za CPC 8 zifata mpiri babiri. Byabereye mu mirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Gatandatu ibera mu Mugi wa Damara.

Damara ni umugi uri mu bilometero birenga 70 uvuye mu Murwa mukuru Bangui.

Televiziyo y’Igihugu nayo yatangaje ko inyeshyamba 8 zo mu mutwe wa CPC zaguye mu mirwano abandi babiri bafatwa mpiri.

Ubukana bw’igitero cya ziriya nyeshyamba bwacubijwe n’ingabo z’u Rwanda zazikubise inshuro zizisubiza inyuma ndetse zicamo umunani abandi babiri bafatwa mpiri.

- Kwmamaza -

Imirwano yari ikomeye k’uburyo abaturage bagize ubwoba bamwe batangira guhunga ingo zabo.

I Damara niho Perezida Faustin-Archange Touadéra akomoka.

Centrafrica iheruka kubamo amatora ya Perezida n’ay’Abagize inteko ishinga Amategeko, Urukiko rw’Ikirenga rwa kiriya gihugu rwatangaje ku wa Kane ko rutangaza mu buryo budasubirwaho ibyavuye mu matora ya Perezida tariki 19 Mutarama 2021.

Icyo gihe rwatangaje ko  ibyavuye mu matora y’Abadepite bizatangazwa ku wa 28 Mutarama 2021.

Abatishimiye uko Amatora ya Perezida yagenze bemerewe gutanga ibirego hagati ya tariki 5 – 7 Mutarama 2021, naho abatishimira uko ay’Abadepite yagenze ibirego byabo bizakirwa hagati ya tariki 5 -14 Mutarama 2021 nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya hariya kitwa Corbeau News.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version