Ingabo Z’u Rwanda Muri Centrafrique Zubakiye Ababyeyi 

Ingabo z’u Rwanda zigize batayo ikorera muri Centrafrique mu kuharinda amahoro, zatashye inzu zubakiye ababyeyi b’aho babaga muzishaje.

Zubatswe ahitwa Yapele, kandi mu buryo bushya bugezweho.

Ababyeyi bubakiwe ni abagize itsinda ryitwa iry’intore za Centrafrique ryitwa Reseau des Femmes Elues Locale de Centrafricaine).

Leontine Y.W BONNA uzihagarariye yashimye uko ingabo z’u Rwanda zifasha mu iterambere.

- Advertisement -

Yavuze ko iyo nzu y’ababyeyi izagira uruhare rukomeye mu buvuzi bw’abagore batwite n’ababyara, bikagabanya umubare w’abapfa babyara kubera kubura ahantu heza ho kubyarira.

Umuyobozi w’amatsinda y’ingabo zose zoherejwe muri MINUSCA i Bangui (JTFB) Brig Gen Jean QUEDRAOGO niwe wahagarariye intumwa ya Loni akaba n’Umuyobozi Mukuru wa MINUSCA Valentine RUGWABIZA muri uyu mu muhango wo gutaha iyo nyubako.

Yashimiye batayo y’ingabo z’u Rwanda (RWABATT12) zikorera muri kiri gice ubunararibonye n’ubunyamwuga zigaragaza mu kurangiza uyu mushinga ku gihe kandi neza.

Lt Col Joseph Gatabazi uyobora ingabo z’u Rwanda muri iki gihugu yashimye MINUSCA ko yabashyigikiye mu kunoza uyu mushinga wo kuvugurura inzu y’ababyeyi.

Yasabye abaturage gufata neza izo nyubako bazitaho buri gihe kandi baharanira ko zatanga serivisi no ku bisekuru biri imbere.

Izi nyubako zatwaye amadolari y’Amerika 50,000, ni ukuvuga miliyari zisaga Frw 65.

Zigizwe n’ibyumba umunani byakozwe mu buryo bwihariye mu kwakira ababyeyi, bikaba byarubatswe mu buryo birinda umubare mwinshi w’ababyeyi bahurira hamwe mu gihe cyo kubyara bikabangamira serivisi bahabwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version