Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingamba WASAC Yafatiye Abatinda Kwishyura Amazi…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ingamba WASAC Yafatiye Abatinda Kwishyura Amazi…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2025 6:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Prof. Omar Munyaneza uyobora Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), avuga ko, mu rwego rwo gukuraho ibyateraga iki kigo Leta ifitemo imigabane igihombo, umufatabuguzi uzajya utinda kwishyura amazi, azajya ayishyura ‘hiyongereyeho’ amande ya 5%.

Bivuze ko iryo janisha rizajya rishingira ku ngano y’amafaranga yagombaga kwishyura.

Munyaneza yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo ya PAC, akaba yabahaga ibisobanuro ku bibazo by’abaturage batishyura neza amazi, bigahombya WASAC.

Yicaranye n’abandi bakorana barimo n’umwungirije witwa Eng Umuhumuza Gisele, Prof Omar Munyaneza yavuze ko icyo cyemezo kizabanza kubwirwa abakiliya.

Ati: “Twifuza ko byatangirana n’ingengo y’Imari ya 2025-2026, ni ukuvuga mu kwezi kwa karindwi ariko tuzabanza tubimenyeshe abaturage. Tubabwire ko uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande angana na 5%”.

WASAC yari iherutse gutangaza ko hari gahunda yashyizeho y’uko umukiliya azajya yishyura  mbere amazi azakoresha, ubwishyu niburangira yongere agure kugira ngo atabura amazi, gutyo gutyo…

Hagati aho, abaturage bangana na 40% nibo bishyura amazi bibwirije, abandi bakarenza igihe.

Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko gahunda nshya kwishyura yageragerejwe muri Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali.

Mu kuyishyira mu bikorwa, abakiliya bazajya bakoza agakarita kuri mubazi y’ikoranabuhanga, bavome amazi ahwanye n’amafaranga bishyuye yivanye kuri ako gakarita.

Ku byerekeye iyangirika ry’amazi, raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko hangirika menshi ntiyishyurwe, bigateza igihombo kinini.

Iriya raporo ivuga ko icyo gihombo gituruka ku mpamvu zirimo kwangirika kw’imiyoboro, gutoboka kw’amatiyo, kwibwa kw’amazi no ku bikoresho bya mubazi biba byarapfuye.

Ubugenzuzi bwagaragaje ko igihombo cy’amazi mu mwaka wa 2023 cyari 42.4%, bivuze ko amazi atishyuwe ari ku rugero rwo hejuru.

Mu mazi yose angana na Metero kibe (m³) 76,631,662 yakoreshejwe icyo gihe, angana na 30,269,726m³ gusa ni ukuvuga 60.5%, ni yo yishyuwe kugeza ku itariki ya 30, Kamena, 2024.

Ibi bivuze ko amazi atishyuwe afite agaciro kari munsi gato ya Miliyari Frw 9.77 hashingiwe ku giciro fatizo cya Frw 323 kuri metero kibe.

TAGGED:AmazifeaturedIkigoMunyanezaWASAC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi W’Ikirenga Wa Iran Yakuyeho Urujijo
Next Article Minisports Irashaka Kubaka Ibibuga 63
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?