Prof. Omar Munyaneza uyobora Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), avuga ko, mu rwego rwo gukuraho ibyateraga iki kigo Leta ifitemo imigabane igihombo, umufatabuguzi uzajya utinda kwishyura amazi, azajya ayishyura ‘hiyongereyeho’ amande ya 5%.
Bivuze ko iryo janisha rizajya rishingira ku ngano y’amafaranga yagombaga kwishyura.
Munyaneza yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo ya PAC, akaba yabahaga ibisobanuro ku bibazo by’abaturage batishyura neza amazi, bigahombya WASAC.
Yicaranye n’abandi bakorana barimo n’umwungirije witwa Eng Umuhumuza Gisele, Prof Omar Munyaneza yavuze ko icyo cyemezo kizabanza kubwirwa abakiliya.
Ati: “Twifuza ko byatangirana n’ingengo y’Imari ya 2025-2026, ni ukuvuga mu kwezi kwa karindwi ariko tuzabanza tubimenyeshe abaturage. Tubabwire ko uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande angana na 5%”.
WASAC yari iherutse gutangaza ko hari gahunda yashyizeho y’uko umukiliya azajya yishyura mbere amazi azakoresha, ubwishyu niburangira yongere agure kugira ngo atabura amazi, gutyo gutyo…
Hagati aho, abaturage bangana na 40% nibo bishyura amazi bibwirije, abandi bakarenza igihe.
Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko gahunda nshya kwishyura yageragerejwe muri Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali.
Mu kuyishyira mu bikorwa, abakiliya bazajya bakoza agakarita kuri mubazi y’ikoranabuhanga, bavome amazi ahwanye n’amafaranga bishyuye yivanye kuri ako gakarita.
Ku byerekeye iyangirika ry’amazi, raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko hangirika menshi ntiyishyurwe, bigateza igihombo kinini.
Iriya raporo ivuga ko icyo gihombo gituruka ku mpamvu zirimo kwangirika kw’imiyoboro, gutoboka kw’amatiyo, kwibwa kw’amazi no ku bikoresho bya mubazi biba byarapfuye.
Ubugenzuzi bwagaragaje ko igihombo cy’amazi mu mwaka wa 2023 cyari 42.4%, bivuze ko amazi atishyuwe ari ku rugero rwo hejuru.
Mu mazi yose angana na Metero kibe (m³) 76,631,662 yakoreshejwe icyo gihe, angana na 30,269,726m³ gusa ni ukuvuga 60.5%, ni yo yishyuwe kugeza ku itariki ya 30, Kamena, 2024.
Ibi bivuze ko amazi atishyuwe afite agaciro kari munsi gato ya Miliyari Frw 9.77 hashingiwe ku giciro fatizo cya Frw 323 kuri metero kibe.