Umuyobozi Mu Bwongereza Ati: ‘Mu Rwanda Si Ahantu Ho Kwishisha’

Suella Braverman ushinzwe umutekano imbere mu Bwongereza avuga ko abavuga ko mu Rwanda hazateza akaga abimukira bazahazanwa, bibeshya.

Avuga ko ahubwo mu Rwanda ari ahantu ho kwizerwa, ko nta muntu uhagera ngo ahagirire ibibazo atewe na Leta ihayobora cyangwa abaturage b’aho muri rusange.

Ubuyobozi bw’u Bwongereza bumaze iminsi mu biganiro na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Londres izoherereze Kigali abimukira batuzwe mu Rwanda mbere y’uko ubusabe bwabo bwo kuba mu Bwongerezwa bwemezwa.

Kubohereza mu Rwanda byagombye kuba byaratangiye ariko byaje kwitambikwa n’umwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu.

Rwavugaga ko kubohereza mu Rwanda bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Icyo gihe hari muri Mata, 2022.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, iyi gahunda irakomeje kandi inkiko z’iki gihugu zemeza ko kohereza abimukira mu Rwanda bidatandukiriye amategeko.

Hashize igihe gito BBC ibajije Suella Braverman icyo avuga ku byigeze kuba mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ubwo impunzi zigaragambyaga zivuga ko zirya ntizihage ndetse bikaza kugira ababigwamo, undi asubiza ko ibyo nta kintu abizi ho.

Yavuze ko uko byaba byaragenze kose, u Rwanda muri icyo gihe rwari rutekanye kandi ko rugitekanye.

Ati: “ Muri iki gihe turareba ibiriho mu mwaka wa 2023 ndetse n’indi izaza. Abacamanza bacu basanze gahunda dufitanye n’u Rwanda iciye mu mucyo kandi ntawe ihungabanyije. Mu Rwanda si ahantu ho kwishisha.”

Avuga ko gukorana n’u Rwanda mu byo kuhimurira abimukira ari ikintu kihutirwa.

U Bwongereza bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni $148 ruzifashisha mu gutuza no kwita kuri abo bimukira.

Perezida Kagame yigeze kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko abavuga ko rucuruza abantu bibeshya.

Yavuze ko Abanyarwanda ari abantu baha agaciro abandi kuko bazi icyo kugatakaza bivuze.

Perezida Kagame
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version