Ingengo Y’Imari Nto Igenerwa Ubuhinzi Iri Mu Bibudindiza

Ubuhinzi bukoranywe ubuhanga buteza imbere igihugu mu buryo burambye.

Ni ibyagarutsweho n’abagize Inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba bateraniye i Kigali mu nama izamara iminsi itatu. Basabye za Guverinoma kongerera ubuhinzi ingengo y’imari kugira ngo butere imbere, bureke guhora buri ku ijanisha rito mu bigize ubukungu.

Depite Abdi Ali Hasaan  uyoboye Ihuriro rya bariya Badepite avuga ko Inteko zishinga amategeko zishobora kugira uruhare rufatika mu gutuma abatuye Afurika barya bagahaga.

Hon Hassan ati: “ Turi gushishikariza buri wese mu bagize Inteko zishinga amategeko ngo akoreshe ububasha afite mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage mu kubona ibiribwa bihagije no kurwanya imirire mibi.”

Avuga ko babikora binyuze mu gusaba Minisiteri z’ubuhinzi n’ubworozi guha abahinzi, abatanga serivisi z’ubuhinzi ndetse n’abongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi  ubufasha bakeneye kugira ngo umusaruro ubonetse ube uhagije abagize urugo nabo basagurire isoko.

- Kwmamaza -

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa Dr Jean -Léonard Touadi avuga ko ihungabana ry’ubukungu riri ku isi muri iki gihe ryatumye hatekerezwa k’uruhare inzego zose zagira mu guhangana naryo.

Avuga ko ibiribwa n’ibinyobwa bikize ku byo umubiri ukeneye ari byo shingiro rihamye ry’iterambere.

Ati: “Tugomba guhanga udushya, duhereye ku myanzuro  ifatirwa  mu Nteko zishinga amategeko ikaba ari imyanzuro  ibereye abaturage.  FAO isanga uruhare rw’Inteko zishinga amategeko ari ingenzi cyane cyane mu gihe baba bemeje ingengo y’imari ikwiye ku bikorwa Guverinoma ziteganiriza urwego rw’ubuhinzi.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille  avuga ko guhura na bagenzi babo bakorera mu zindi Nteko zishinga amategeko, ari umwanya Abadepite b’u Rwanda baba babonye ngo bafatanye na bagenzi babo kwigira hamwe ko igabanuka ry’ibiribwa ryahagarara.

Ni ikibazo kiri no mu Rwanda.

Kiri mu Rwanda kubera ko, nk’uko abaturage baherutse kubibwira Taarifa, henshi barateye imbuto irapfa kubera izuba ryacanye igihe kirikire.

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ibikoraho, iha abahinzi ‘nkunganire’ y’ifumbire kugira ngo mu ihinga rikurikiyeho bazateze ifumbire beze.

Mu mezi ashize, hari Inama y’Abakuru b’ibihugu by’Afurika yateranye yemeza ko ingengo y’imari ibihugu by’Afurika  bigenera ubuhinzi itazongera kujya munsi ya 10%.

Ishoramari ry’u Rwanda mu kuzamura ubuhinzi rirakomeje…

Hashize amezi abiri Guverinoma y’u Rwanda, ibicishije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ifashe umwenda wa Miliyoni $300 ugomba gushorwa mu bikorwa bigamije kongera umusaruro uva mu buhinzi.

Kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi uboneke uhagije ni ngombwa ko buvugururwa bugatandukana n’isuka ya gakondo ndetse no gukesha ikirere kweza cyangwa kurumbya.

Ni umushinga bise Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation.

Project (CDAT) uzakorera mu Turere twa Muhanga Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara,  Nyaruguru, Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Nyagatare,  Kirehe, Rusizi, Nyamasheke,  Gicumbi, Gasabo na Kicukiro.

Ni inguzanyo yatanzwe na Banki y’isi ikazashyirwa mu mushinga w’imyaka itanu.

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda witwa Roland Pryce icyo gihe  yavuze ko bahaye u Rwanda ariya mafaranga kugira ngo ruyashore mu mishinga igomba gutuma rwihaza mu biribwa.

Ati: “ u Rwanda ruri mu bihugu bifite intego nziza yo guhaza abaturage barwo kandi tugomba kubirufashamo.”

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Géraldine yavuze ko u Rwanda rwishimira guhabwa iriya nguzanyo kuko ije mu gihe hari Abanyarwanda badafite ibikoresho byabafasha kuzamura umusaruro harimo n’ifumbire .

Inzego za Leta y’u Rwanda zivuga ko ariya mafaranga azashorwa mu nzego zitandukanye harimo gushyiriho uburyo buboneye bwo kuhira ubuso bunini kurushaho.

Hataganyijwe ko hazuhirwa hegitari 17,673, hari n’indi mishinga izashorwamo ariya mafaranga ijyanye no kurobanura no gutubura imbuto ndetse no gushyiraho uburyo bwa za nkunganire kugira ngo umuhinzi atazahombera mu bibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Hari na gahunda y’uko urubyiruko rukora imishinga ifite aho ihuriye n’ubuhinzi ruzaterwa inkunga kugira ngo ruyikore neza kandi ihe benshi akazi.

Kugeza ubu kandi biteganyijwe ko hari abagize ingo  235,977 zo mu Turere twanditswe haruguru bazabona akazi mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga.

Abenshi mu bazahabwa akazi muri uyu mushinga ni abagore n’urubyiruko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version