Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Félix Namuhoranye, yagezaga ijambo ku bitabiye isabukuru y’imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, harimo na Perezida Paul Kagame, yarivuze mu Kinyarwanda cyonyine.
Nyuma yaho, benshi bohereje ubutumwa basaba gusobanukirwa neza ibyo yavuze n’icyo bisobanuye.
Nyuma yo gusubira neza mu ijambo rye, nasanze hari ingingo 10 ngari zirikubiyemo ngira ngo mbasangize.
- Ubuyobozi bwiza ni inkingi ikomeye
IGP yavuze ko inzego zikomeye zitiyubaka mu buryo bwihuse. Yashimye Perezida Paul Kagame ku ruhare rwe mu gutanga icyerekezo cyafashije Polisi y’u Rwanda kwiyubaka kuva yashinjwa mu mwaka wa 2000.
Yagize ati: “Inkunga n’inama zawe ni zo zabaye nk’ikarita iyobora buri mugabo n’umugore muri Polisi y’u Rwanda muri uru rugendo rurerure.”
- Abaturage ni abafatanyabikorwa bakomeye mu mutekano
Polisi y’u Rwanda yubakiye ku ihame ry’uko umutekano uramba iyo abaturage bawugizemo uruhare. Uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano ni ingenzi cyane muri iki gihe.
Namuhoranye ati: “Uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano ni ihame ridashidikanywaho mu Rwanda.”
- Icyizere cyubakwa binyuze mu bufatanye
Mu myaka 25 ishize, Polisi yakoranye n’abaturage, izindi nzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Aha ubutumwa nyamukuru ni uko umutekano urushaho gukomera iyo abantu bakoreye hamwe.
- Uburyo u Rwanda rwubatse umutekano bushimwa na benshi
Uburyo u Rwanda rwubatse umutekano bwashishikaje benshi barimo n’abashakashatsi bo hanze. Banzuye ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, bwabaye ishingiro ry’umutekano n’ituze mu gihugu.
- Urubyiruko ruri mu bafatanyabikorwa bakomeye
IGP Felix Namuhoranye yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha binyuze mu bukorerabushake bwo gufasha abaturage. Aho kubafata nk’ikibazo, Polisi yagize urubyiruko abafatanyabikorwa mu kubaka umutekano uhamye.
- U Rwanda rwagize Community Policing ikintu cy’ibanze
Nubwo “Community policing” ari igitekerezo mpuzamahanga, u Rwanda rwagihuje n’imiterere yarwo, umuco n’icyerekezo cy’igihugu, bituma gishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihariye kandi burambye.

- Ibyaha byahinduye isura
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko ibyaha by’iki gihe bitandukanye n’ibyahozeho. Abagizi ba nabi b’ubu bashobora gukora icyaha bakoresheje ikoranabuhanga batiriwe begera aho icyaha gikorerwa.
Kuri we, ibi bisaba ikoranabuhanga n’ubundi buryo bwo guhangana n’ikintu nk’icyo.
- Polisi igomba kujyana n’ibigezweho
Yagaragaje kandi ko intsinzi y’ahazaza isaba guhora hajyaho impinduka. Polisi y’u Rwanda iri gushora imari mu ikoranabuhanga, ubwenge buhangano (AI) n’amahugurwa ahoraho, ngo inoze akazi kayo ka buri munsi.

- Umutekano ujyana n’ubutabera
Umutekano ntugarukira ku ifatwa ry’abakekwaho ibyaha gusa. IGP Namuhoranye yashimangiye ko gukorana n’inzego z’ubutabera ari ingenzi kugira ngo abakora ibyaha babihanirwe kandi amategeko yubahirizwe.
- Gukorera abaturage mu cyubahiro ni yo ntego
Ubutumwa bwa nyuma bukubiye mu ijambo IGP Namuhoranye yavugiye i Gishari muri Rwamagana mu minsi mike ishize busa n’ubusanzwe ariko bufite igisobanuro kimbitse. Polisi igomba kurinda abaturage, kubaha serivisi nziza kandi mu cyubahiro gikwiye Abanyarwanda, igakora kinyamwuga kandi mu mucyo.
Muri rusange, ubutumwa bwa IGP ntibwari bushingiye ku byo Polisi yagezeho gusa, ahubwo bwibanze ku ndangagaciro yubakiyeho: ubuyobozi bufite icyerekezo, ubufatanye, udushya, kubazwa inshingano no gukorera abaturage.
Yagaragaje ko izi ndangagaciro zizakomeza kuba ingenzi no mu myaka 25 iri imbere nk’uko zari ingenzi mu myaka 25 ishize.
N:B: Iyi nyandiko ni iya Magnus Mazimpaka, Umuyobozi wa Taarifa Rwanda

