Ingingo Zikomeye Zigize Raporo Nshya Ku Ruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside

Raporo yamuritswe n’itsinda ryari rikuriwe na Prof Vincent Duclert, yanzuye ko u Bufaransa bufite uruhare rukomeye mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo iteruye ko bwayigizemo uruhare.

Iyo raporo yakozwe n’inzobere 14 kuva mu myaka ibiri ishize, yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa Gatanu igizwe na paji zisaga 1000. Yasuzumaga ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda mu myaka ya 1990-1994.

Yanzuye ko abayobozi b’u Bufaransa bafite uruhare rukomeye kandi rudashidikanywaho mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni uruhare ariko raporo yashyize mu rwego politiki, rw’ibigo cyangwa abantu, ivuga ko abo bategetsi”bashyigikiye buhumyi ubutegetsi bwa Habyarimana birengagije ibimenyetso byose byagaragazaga ko burimo gutegura umugambi wa Jenoside.”

- Advertisement -

Yanzura ko mu nyandiko zagenzuwe “nta kigaragaza” ko icyo gihugu cyagize uruhare muri jenoside ubwayo, ariko ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda bigaragazwa ugutsindwa.

Mitterrand yari ku ruhembe rw’ibikorwa byose

Iyi raporo igaragaza neza ko Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa yari afitanye umubano ukomeye na Habyarimana. Ibyo ngo byasobanura impamvu y’ibikorwa byose by’u Bufaransa muri icyo gihe mu Rwanda.

Raporo ishimangira ko ubutegetsi bwe bwafunze amaso ku bikorwa byose bijyanye n’itegurwa rya jenoside.

Iyo raporo ivuga ko “mu nyandiko zose zagenzuwe na Komisiyo nta na hamwe higeze hagaragara ko perezida w’u Rwanda yaba yarigeze yamaganwa na mugenzi we w’u Bufaransa.”

Hagati ya 1990 na 1994, bigaragazwa ko inkunga y’u Bufaransa ku Rwanda yafashe indi ntera mu bikoresho n’imyitozo ya gisirikare, hirengagijwe ubutumwa bwose bwatangaga intabaza ya Jenoside.

François Mitterrand kandi ngo si ibyemezo yafataga wenyine, kuko yari ashyigikiwe n’abarimo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa Christian Quesnot.

U Bufaransa bwari bwijunditse FPR

Raporo yagaragaje ko Christian Quesnot n’uwari umujyanama ku bireba Afurika muri Elysée Bruno Delaye, babwiraga Mitterrand amagambo yitsa ku bubi bwa FPR.

U Bufaransa ngo bwafataga FPR nk’Abatutsi b’abanya-Uganda, bagafata Abahutu nka nyamwinshi, bityo ko intsinzi ya FPR yateza ikibazo kuri demokarasi kuko ubutegetsi bwaba bufashwe na ba nyamuke.

Ni iyo ngengabitekerezo ahanini yatumye muri Elysée bashyira imbaraga mu kongerera ubushobozi ubutegetsi bwa Habyarimana guhera mu Ukwakira 1990.

Ikindi ngo FPR bayibonaga nk’igikoresho cya Uganda, ku buryo gufasha ingabo za Habyarimana byari nko gutanga umusanzu mu kwirinda ibitero by’abanyamahanga.

Ikibazo cy’u Rwanda nticyabonwaga kimwe

Pierre Joxe wari minisitiri w’ingabo hagati ya 1991 na 1993 ngo yagerageje inshuro nyinshi kongera gusuzuma inkunga icyo gihugu giha u Rwanda, ariko ntiyabyumvikanaho na perezida Mitterrand.

Ubuyobozi bushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu (DGSE) mu 1993 bwaciye amarenga y’uruhare rwa Habyarimana mu kwica abatutsi, ndetse no mu Ukwakira 1990, colonel René Galinié wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade y’u Bufaransa i Kigali yavuze ko bishoboka ko harimo gutegurwa umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Nyamara ibyo byose Guverinoma ya Mitterrand yabirenzeho.

Ngo kwibasira FPR byanafatwaga ko ari ukurengera Francophonie yari yugarijwe n’igihugu kivuga Icyongereza, ku buryo u Bufaransa bwasaga n’uburwana intambara y’ubutita.

Opération Turquoise ntivugwaho rumwe

Iyo raporo yanagarutse ngabo z’u Bufaransa zoherejwe mu Rwanda ku wa 22 Kamena 1994, mu cyiswe Opération Turquoise. Igaragaza ko hari ibibazo byinshi bitasobanuwe bijyanye n’ubutumwa abo basirikare bari bajemo mu Rwanda.

Iyo raporo igaragaza ko imyitwarire y’u Bufarana abayungukiyemo ari abahutu benshi barimo abakoze jenoside n’abatanze amabwiriza yo kuyikora.

Ku wa 14 Nyakanga 1994 Général Lafourcade wari uyoboye Opération Turquoise, yamenyesheje ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Bufaransa ko batanu mu bagize guverinoma y’inzibacyuho yagize uruhare muri jenoside barimo na perezida wayo, bari mu gice kigenzurwa n’u Bufaransa mu majyaruguru y’uburengeraziba.

Yatangaje ko hategerejwe amabwiriza, nyuma y’iminsi itandatu DGSE iza kwemeza ko hahari, ariko “abagize uruhare muri jenoside bataza gufatwa n’ingabo z’u Bufaransa.”

Inyandiko zabonywe zigaragaza ko abasirikare b’abafaransa batigeze bita ku kubata muri yombi, ahubwo “bagiye mu kumvisha abari bagize guverinoma y’inzibacyuho kuva muri ako gace.”

Iyp raporo ivuga ko u Bufarana bwabifashe nk’aho gufata abakoze jenoside bitari mu nshingano zabo, ahubwo byarebaga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (Minuar).

U Bufaransa ngo bwanafashe ko abo bantu baramutse bafashwe, uburenganzira bwabo mu rubanza butakwizerwa baramutse bashyikirijwe FPR yari imaze gufata ubutegetsi.

Ntabwo inyandiko zose zasesenguwe

Komisiyo yatangaje ko “ishyinguranyandiko rya leta y’u Bufaransa ridahagije mu gutanga ibisobanuro bihagije ku mateka n’uruhare rw’u Bufaransa ku byabaye mu Rwanda.”

Kugira ngo hasobanuke iby’icyo gihe cy’imyaka itanu (1990-1994), ngo byasaba no kureba mu nyandiko z’imiryango itari iya leta mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Budage, mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Vatican, mu bihugu bitandukanye bya Afurika no mu Rwanda.

U Rwanda rugiye kumurika raporo yarwo

Nyuma y’itangazwa ry’iyo raporo, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye ibyagaragajwe, nk’intambwe iganisha ku kumva kimwe uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje iti “Raporo icukumbuye yakozwe na Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2017 izamurikwa mu byumweru bike biri imbere, imyanzuro yayo izuzuza ndetse isobanure neza iya Komisiyo Duclert.”

Mu mpera za 2016 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwatangiye iperereza ku ruhare rw’abasirikare bakuru b’u Bufaransa 20 bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ntabwo ibyavuyemo biratangazwa.

Ubwo Perezida Macron yashyikirizwaga iyi raporo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version