Ingo Ibihumbi 10 Zigiye Guhabwa Amashanyarazi Kubera 15,000 Frw

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) iri mu bukangurambaga yise #canachallenge, bufite intego yo gusiga imiryango isaga 10,000 y’Abanyarwanda ihawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku wa 16 Ugushyingo 2021, aho umuntu umwe ubishoboye atanga 15,000 Frw maze BRD ikazongeraho inyunganizi ya 100,000 Frw, maze umuryango umwe ugahabwa amashanyarazi.

Ni ukuvuga ko bijyanye n’intego yihawe, BRD izatanga miliyari 1 Frw muri iyi gahunda mu gihe abaturage n’ibigo bazaba batanzemo miliyoni 150 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yanditse kuri Twitter ko abantu bakwiye kwitabira iyi gahunda igamije gucanira abantu batagerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi.

Ati ” #canachallenge Ese twarangije umwaka tugira ubuntu? Utanga 15,000Rwf, @BRDbank irongera 100,000Rwf kugirango ducanire urugo rw’umunyarwanda ukeneye umuriro. Bazatangire umwaka neza bacanye nk’atwe.”

https://twitter.com/i/web/status/1474796442455838732

BRD yasabye abantu batandukanye kwifatanya nayo muri ubu bukangurambaga.

Iti “Kuri 15,000 FRW, mushobora gufasha umuryango umwe ukennye kubona amashanyarazi. Kuri buri nkunga yanyu, BRD yongeraho 100,000 FRW kugira ngo uwo muryango ubone umuriro w’imirasire y’izuba.”

https://twitter.com/i/web/status/1474754751866802176

Aya mafaranga ashobora gutangwa mu buryo bwa mobile money kuri *182*8*1*501173#.

Ubu bukangurambaga buje muri gahunda y’imyaka itanu yatewe inkunga na Banki y’Isi, yashyizemo miliyoni $48 yiswe Rwanda Renewable Energy (REF).

Igice kimwe cya miliyari 9 Frw zashyizwe muri gahunda yo gucanira ingo zisaga 94,000 mu buryo buhendutse, yiswe Cana Uhendukiwe.

Cana Uhendukiwe yatangijwe mu 2018 igamije korohereza abantu kubona ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba binyuze mu nguzanyo zihendutse zitangwa na za Sacco na banki z’ubucuruzi. Bikorwa ku bufatanye n’ibigo bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024 izaba imaze gucanira imiryango yose 100%. Kugeza ubu abafite amashanyarazi ni 67.1%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version