Ivuguruye: Abapfiriye Mu Ndege Yo Muri Nepal Bamaze Kuba 67

Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bw’i Kathmandu, umurwa mukuru wa Nepal, avuga ko abantu 67 ari bo bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu mpanuka y’indege yari irimo abantu 72.

Ubuyobozi bwabwiye AFP ko hari imirambo 31 yamaze kugezwa mu buruhukiro bwa bimwe mu bitaro bikomeye byo muri kiriya gihugu.

Iriya ndege yakoze impanuka iri muri metero 300 mu kirere mbere y’uko igwa ku butaka.

Ushingiye ku mibare itangazwa, ubona ko hari abantu batanu gusa bayirokotse uretse ko nabo ntawe uraboneka kugeza ubwo twavugururaga iyi nkuru.

- Advertisement -

Iriya ndege yavaga muri Nepal rwagati ijya Pokhara hamwe mu hantu h’ubukerarugendo muri kiriya gihugu.

Mu bantu 72 bari bayirimo abagera kuri 15 bari abanyamahanga.

Abasirikare ba Nepal bari gukora uko bashoboye ngo batabare abo basanze bakiri bazima.

Icyakora hari impungenge ko abarokotse  ari bake kuko indege yangiritse cyane.

Umuvugizi w’Ingabo za Nepal avuga ko abasirikare bari gukora uko bashoboye ngo barokore benshi ariko uko igihe gitambuka ni ko amahirwe yo gusanga hari  abagihumeka agabanuka.

Minisitiri w’Intebe wa Nepal witwa  Pushpa Kamal Dahal  yahise atumiza inama y’Abaminisitiri igitaraganya kandi asaba inzego zose gukorana kugira ngo batabare bariya bantu uko bishoboka kose.

Bivugwa ko mu bantu bari bari muri iriya ndege, abagera kuri 53 ari abanya Nepal.

Abandi ni abo mu Buhinde, u Burusiya, Koreya y’Epfo, Ireland, Australia, Argentine n’u Bufaransa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version