U Bushinwa Bwoherereje U Rwanda Inkingo Za Sinopharm

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko indege itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo za COVID-19 icyo gihugu cyahaye u Rwanda yahagurutse, muri gahunda yo kunganira ibihugu bitandukanye mu ikingira.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr Daniel Ngamije aheruka gutangaza ko muri iki cyumweru ruzakira inkingo zisaga 200,000 za Sinopharm, ziziyongera mu zirimo gukoreshwa mu gukingira COVID-19.

Zirahita zihabwa abazikeneye, ziyongere ku zindi zimaze gukoreshwa zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Wu Peng, yanditse kuri Twitter ati “Indege itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo u Buhinwa bwahaye u Rwanda yahagurutse muri iki gitondo! Twizeye ko zizongerera imbaraga gahunda y’ikingira mu Rwanda!”

- Advertisement -

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko mu igerageza ryakorewe ku bantu benshi, urukingo rwa Sinopharm basanze rushobora kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso bya SARS-CoV-2 – virus itera COVID-19 – ku gipimo cya 79%.

Ni ubwirinzi umuntu agira guhera ku munsi wa 14 kuzamura, uhereye igihe yaboneye urukingo rwa kabiri. Hagati y’urukingo rwa mbere n’urwa kabiri hashyirwamo intera y’iminsi 21.

Uru rukingo kandi rurinda umuntu wanduye kuremba ku gipimo cya 79%.

Kuri uyu wa Kabiri nabwo byatangajwe ko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageneye u Rwanda inkingo 488,370 z’icyorezo cya COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer.

Zirimo 188,730 zigize igice cy’inkingo Amerika yemereye mu nama ya G-7 ko izagurira ibihugu bitandukanye, n’izindi 300,000 zizava ku nkingo icyo gihugu gifite., cyemeye gusaranganya ibihugu bizikeneye cyane.

Bibarwa ko nko mu mujyi wa Kigali aharimo gukingirwa abantu benshi, abarengeje imyaka 40 bamaze gukingirwa kugeza muri 90%, ubu hasigaye bake bakingirwa basanzwe mu ngo. Urebye muri rusange, hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye Umujyi wa Kigali bamaze kubona urukingo rwa COVID-19.

Ni mu gihe mu gihugu cyose, kugeza kuri uyu wa Kabiri hari hamaze gukingirwa abantu 951,795.  Ni hafi 10% by’intego y’abagomba gukingirwa bose nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version