Inkende Yari Yarajujubije Abaturage Bayishe

Inkende yari yarigize kagarara ndetse ituma n’izindi zigira ibyigomeke ku baturagebayifashe barayica. Mu Buyapani mu Ntara ya Yamaguchi itsinda ry’inkende ryari rimaze iminsi ryarazengereje abahatuye.

Uwahitaga hafi y’aho zituye zamutegara amabuye k’uburyo zari zimaze gukomeretsa abantu 50

Iyaziyoboraga baharutse kuyifata barayica kugira ngo n’izindi zikuke umutima zizibukire ubwo bukubaganyi.

Hashize Ibyumweru bibiri izi nkende zadaha agahenge abaturage, bamwe zabateye amabuye zirabakomeretsa kandi barimo abana n’abantu bakuru.

- Advertisement -

Abatuye uriya mujyi bakomeje guhigisha uruhindu n’izindi nkende kugira ngo bazikure ku isi nk’uko AFP yabyanditse.

Ni inkende zisusiye mu buryo butandukanye kandi zisa n’iziyemeje kuzahanga na muntu kugeza ku ya nyuma.

Iherutse gufatwa ikicwa yari ifite imyaka ine y’ubukure na metero imwe n’igice y’uburebure.

Inkende zo mu Buyapani zaguwe neza n’ikirere n’ubutaka k’uburyo zororotse ubundi zihinduka ikibazo ku bantu.

Hari aho ari nyinshi k’uburyo zona imbuto abaturage bahinze, imirima zikayeza.

Zimwe muri zo ziza no mu ngo z’abaturage ngo basangire imbuto basaruye mu kwabo.

Mu Mujyi wa Yamaguchi inkende zabanje kwibasira abana n’abagore bidatinze zadukira n’abagabo.

Zarorotse cyane

Zifite amayeri k’uburyo n’abapolisi basanze kurinda inkende bigoye kurusha uko babikekaga.

Abaturage babanje kuzitega imitego ariko ziza kuyivumbura zirayitaza.

Nibwo abapolisi bahuruye ngo barebe ko bazibuza gusagarira abantu ariko nabo barananiwe.

Inkende iherutse gutuma umwana avunika ayihunga ubwo yari isimbutse ikamusanga mu rugo ababyeyi batarabukiye ahantu.

Indi nayo yateje ibibazo mu ishuri ry’incuke ubwo yageragamo iciye abarimu mu rihumye.

Induru zaravuze kuko yarigezemo ifite igiti ikubita uwo ibonye wese.

Umwarimu wo muri Kaminuza ya Yamagata yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko inkende zo mu Buyapani ‘zidasanzwe.’

Ngo zaragwiriye ahasigaye zihinduka ikibazo kuri mwene muntu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version