U Rwanda Rugiye Kugeragerezwamo Umusaruro Uzava Mu Isoko Rusange Ry’Afurika

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika byijemeje guhahirana, AfCFTA, bwaraye butangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bitandatu byatoranyijwe ngo bizakorerwemo igerageza ry’umusaruro uzatangwa n’ubuhahire bw’ibihugu bigize isoko rusange ry’Afurika

Ni umwe mu myanzuro yaraye itangarijwe i Accra muri Ghana mu Nama ya 09 y’Abaminisitiri bafite imikorere y’iri soko mu nshingano zabo.

Ubunyamabanga bwa AfCFTA buvuga  ririya gerageza yiswe ‘AfCFTA Initiative on Guided Trade’ rizerekana koko niba amasezerano y’iri soko akora.

Ibizavamo bizatuma n’ibindi bihugu bitararijyamo biryitabira, ibitarayemeza mu buryo bwuzuye bukayasinya, ibintu bikava mu nzira.

- Advertisement -

Ku itariki 1 Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo butaziguye.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga iby’iri soko

Hari hashize imyaka ibiri ashyizweho umukono n’ibihugu 54 muri 55 by’Afurika.

Gushyira mu bikorwa ariya masezerano bizafasha mu kongera ubuhahirane mu bihugu by’Afurika.

Kugeza ubu ubuhahirane bw’ibi bihugu buracyari ku gipimo cyo hasi.

Buri ku gipimo cya 17% nk’uko Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) yigeze kubigaragaza.

Ubucuruzi ibihugu by’Afurika bigirana n’ibyo ku yindi migabane bwo buri ku kigero cyo hejuru kubera ko ubwo bikorana  na Aziya buri kuri 59% n’aho ubwo bikorana n’ibihugu by’i Burayi bakangana na 68% .

Mu ntego za mbere za AfCFTA,  harimo iyo kongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bityo hakagabanywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.

Ibindi bihugu bizageragerezwamo ibya ririya soko ni  Cameroon, Misiri, Ghana, Kenya, Ibirwa bya Mauritius na Tanzania.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version