Minisitiri Wa Siporo Mushya Nyirishema Ni Muntu Ki?

Richard Nyirishema ni umwe mu bazanywe muri Guverinoma yaraye ishyizweho. Yari asanzwe azwi muri siporo kuko yari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino Basketball mu Rwanda.

Yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida w’iri shyirahamwe, FERWABA, akaba yari ashinzwe, by’umwihariko,  amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016.

Yabaye Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA, akaba yari abishinzwe mbere  y’uko azamurwa mu ntera.

Yigeze kuba umukinnyi wa Basketball wamenyekanye cyane mu ikipe United Generation Basketball.

Kuva mu Ukuboza 2021, yari umukozi ushinzwe ibikorwa byo gusakaza amazi mu cyaro mu mushinga wa USAID witwa  Water for People.

Yigeze kuba umujyanama mu muryango mpuzamahanga witwa DevWorks International hagati ya Ugushyingo 2020 na Kamena 2021.

Yakoze no mu Muryangompuzamahanga nka SNV.

Yabaye kandi umukinnyi wa Basketball kuko hagati ya 1996 na 2005 yakiniraga Generation 2000 (isigaye yitwa UGB) mu gihe hagati ya 2000 na 2003 yahamagarwaga mu Ikipe y’igihugu.

Menya abagize Guverinoma nshya:

Abaminisitiri 21 bagize Guverinoma y’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version