BK Group Ikomeje Kunguka

BK Group iratangaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yazamuye urwunguko  rwa Banki ya Kigali ho Miliyari Frw 47.8.

Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko ibi ari ibyo kwishimira kuko uru rwunguko rwazamutse ugereranyije n’uko byari mu mwaka wa 2023 mu mazi nkayo.

Uru rwunguko rwazamutse ku kigero cya 29,5% ukurikije uko byari bimeze mu mezi nk’ayo y’umwaka ushize.

Raporo y’iki kigo yaraye itangarijwe itangazamakuru ivuga ko umutungo rusange w’iki kigo wazamutseho 10.1% mu mezi atandatu ya 2024 kugeza taliki 30 Kamena 2024, ugera kuri miliyari  Frw 2,333.2, mu gihe umutungo w’abanyamigabane wazamutseho 13% ugera kuri miliyari Frw 414.2.

BK Group ivuga ko imwe mu mpamvu yatumye  igera ku nyungu kuri urwo rwego harimo amafaranga abakiliya bizigama yiyongereyeho 6% bingana na miliyari Frw  1,463.7.

Mu gutanga inguzanyo zisanzwe n’inguzanyo ku mishahara, byatumye yunguka miliyari imwe na miliyoni zisaga 410 Frw bingana na 14% mu gihe mu bindi bikorwa byayo by’ishoramari byayungukiye asaga miliyari Frw 414  bingana na 13%.

Umuyobozi mukuru wa BK Group Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko kugera kuri urwo rwunguko byatewe ahanini n’imiyoborere myiza y’icyo kigo n’uburyo ubukungu buhagaze neza mu Rwanda.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwazamutseho 9,7% by’ubukungu bwarwo, rukaba ruteganya kugera nibura ku 10% mu mwaka wa 2027, mu gihe ifaranga ry’u Rwanda rigomba gukomeza ukwihagararaho kwaryo kugira ngo ridatakaza agaciro.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi avuga ko bishimira inyungu babonye mu mezi atandatu ashize binyuze mu gutanga inguzanyo ku bigo by’abashoramari n’abakiliya bose ba BK.

Ati: “Duhagaze neza mu murongo ugereranyije n’uko twari twiyemeje uyu mwaka, kimwe mu byatumye dukomeza guhagarara neza ni ukwishyura no kwinjiriza ikigo aho nibura twazamutseho 8% mu kigereranyo cya buri mwaka”.

Ashingiye ku nyungu yabonetse no kugabanya ibihombo, Dr. Karusisi avuga ko ishami rya BK Group abereye Umuyobozi mukuru nyuma yo kwishyura imisoro ryageze ku rwunguko rwa miliyari Frw 46 bingana na 22.8% .

N’ubwo kwishyura inguzanyo zatanzwe ari kimwe mu byakomye mu nkokora Banki ya Kigali, Dr. Karusisi avuga ko bafite icyizere cyo gukomeza kuzigaruza no gukomeza gutanga serivisi nziza, ku kigeraranyo cya 29,7% ugereranyije n’uko bisanzwe bigenda buri mwaka aho biyemeza kuzagera kuri 25%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version