Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi rivuga ko inyinshi mu nkongi zikunze gukongora inyubako ziterwa ahanini n’uburangare bw’abakoresha gazi ziteka cyangwa badacomokora ibyuma by’amashanyarazi igihe barangije akazi.
Byavugiwe mu mahugurwa y’umunsi umwe Polisi yahawe abakozi b’ikigo cy’ubushakashatsi mu kurinda ingagi kitwa Dian Fossey Gorilla Fund.
Yari agamije kubafasha kumenya uko bakwirinda inkongi n’uburyo bazizimya igihe zadutse.
Abahuguwe na Polisi barimo abayobozi b’amashami, abakora ubushakashatsi, abakora mu gikoni, abashinzwe umutekano, abashinzwe isuku n’abarinda Parike y’Ibirunga.
Babwiwe inkomoko z’inkongi, amoko yazo, ibizigize, uburyo bwo kuzikumira ndetse no guhangana nazo bitewe n’icyaziteye.
Inspector of Police (IP) Boniface Runyange wavuze mu izina rya Polisi, yasabye abari bamuteze amatwi kujya bitwararika mu gihe bakoresha ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi.
Yababwiye ko kwibuka kubikura ku muriro mu gihe batakirimo kubikoresha byabarinda kandi abasobanurira ko mu gihe batetse bakoresheje gazi bagomba kuzirikana ko aho iteretse hagera umwuka uhagije.
Yagize ati: “Inkongi z’umuriro nyinshi ziterwa n’uburangare no kutita ku bishobora kuyitera birimo kudacomora ibikoresho by’amashanyarazi no kutamenya uburyo bwiza bwo gukoresha gazi. Ni byiza gutekera kuri gazi ahantu hadafunze hagera umwuka uhagije kugira ngo ninasohoka ibashe gutwarwa n’uwo mwuka.”
Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossy Gorilla Fund mu Rwanda witwa Ndagijimana Felix yavuze ko ubumenyi we na bagenzi be bakorana bungutse buzatuma bakorera ahantu hatekanye bihagije.
Ndagijimana ati: “ Muri iki kigo hahurira abantu benshi barimo ba mukerarugendo badusura. Ntabwo ari abakozi bacu umuntu yari afitiye impungenge gusa. Hari n’abadusura biganjemo abanyamahanga. Abakozi bari bafite ibibazo byinshi by’uko bakwifata haramutse habaye inkongi.”
Avuga ko ubumenyi bahawe bazabukoresha no mu ngo zabo kuko n’aho hashobora kuvuka inkongi.
Yakanguriye abafite ibigo bikoreramo abakozi benshi gukorana na Polisi ikabaha ubumenyi bwabafasha gukumira no guhangana n’inkongi.
Umuriro ni iki
Umuriro ni ingaruka ‘zihuse’ z’imikoranire hagati y’ibinyabutabire birimo umwuka wa Ogisijeni( Oxygen, O2) kandi mwinshi uhura n’ikintu gishobora gushya( urugero ni urukwi cyangwa urupapuro)kandi kifitemo undi mwuka witwa carbon dioxide CO2 kigashyuha byihuse kigatangira kurekura imbaraga kifitemo( energy) zifite ubushyuhe.
Iyo mikoranire ituma cya kintu gishobora gushya gishyuha, ubushyuhe( heat) bukaza kwaka( combustion) kwaka nabyo bigatanga ikibatsi( light).
Umuriro ntushobora kwakira ahantu hatari umwuka wa ogisijeni.
Ikindi ni uko umuriro ugira ibyiciro.
Hari ikiciro kibanziziriza umuriro nyirizina ari cyo ‘gushyuha’, hagakurikiraho ‘gucumba umwotsi’, hagakurikiraho ‘gufatwa’, hagakurikiraho ‘kwaka’, hagakurikiraho ‘kugurumana’, hagakurikiraho ‘kuzima.’
Abahanga bavuga ko uburyo bwiza bwo kurinda inkongi ari ukwirinda ko ubushyuhe bwagera ku kigero cyo gucumba umwotsi.
Abanyarwanda baravuga ngo ‘ibijya gushya birashyuha’.
N’ubwo ubushyuhe bwose butaganisha ku muriro, ariko ni byiza ko buri kintu kigira ubushyuhe n’ubukonje biringaniye hirindwa ingaruka ibi byombi bishobora guteza ari zo inkongi cyangwa kwikunjakunja bitewe n’ubutita.
Polisi y’u Rwanda itanga inama y’uko haramutse hari umuntu ubonye ahantu hasohoka umwotsi cyangwa hari inkongi yeruye yayihamagara ku murongo utishyurwa ari wo: 111 no ku murongo 0788311224 cyangwa 078831112.