Inkuru Y’Umugore Waragije Umwana We Undi Urwaye Mu Mutwe

Mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye muri Muhanga hari umugore wakoze uburaya kubera kubura uko agira, abibyariramo umwana ariko anabyanduriramo SIDA.

Ubumuga yabikuyemo kandi bwatumye atabasha kwita kuwo yabyaye, ahitamo kumuragiza undi mugore ariko nawe urwaye mu mutwe.

Ubu afite imyaka 40, akemeza ko ubuzima bwe hafi ya bwose bwabaye bubi kuko yagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi asigara wenyine.

Hari mu mwaka wa 1994 ubwo ababyeyi be n’abavandimwe be bicwaga agasigara wenyine.

Mwenewabo wa hafi wasigaye ni Nyinawabo, ariko nawe ntibabana ahubwo ahitamo gushakira imibereho mu buraya.

Uko yakomezaga iyo migirire nayo igayitse ni ko yaje kubisamiramo inda ayitewe n’umugabo usanganywe undi mugore.

Akibimubwira, undi yamwamaganiye kure ntiyagira icyo abimufashamo.

Ati: “Icyo nakuye muri uyu mwuga ugayitse ni Virusi itera SIDA n’ubumuga natewe n’abagabo bankomerekeje mu nda mu buryo bukabije’’.

Amaze kubona ko ubuzima ari bubi, yigiriye inama yo ‘kuragiza’ umwana we undi mugore nawe ufite uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo ajye amuzengurukana umujyi amusabisha amafaranga.

Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko amafaranga uwo mugore yabonaga yayazanaga mu rugo agakuraho ayo guhaha asigaye agahaho n’uwo mugore wabaga wajyanye uwo mwana mucyo wakwita ikiraka.

Avuga ko yahisemo guha umwana we undi mugore kandi ufite icyo kibazo kubera uburwayi yavanye mu busambanyi butatuma abasha kumupagasiriza.

Ati: “Nta mbaraga ngira kubera iki kibazo natewe n’abagabo gusa mbonye igishoro nakora akazi ko gusuka imisatsi y’abagore”.

Ibyo Mudugudu abiziho biratangaje…

Umukuru w’Umudugudu wa Ruvumera, Murego Jean Pierre yabwiye itangazamakuru ko ‘basanzwe bazi’ ko uyu mwana ukunze kuba ari kumwe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe kandi ko ari we Nyina.

Mudugudu ati: “Aho batuye ni mu Mudugudu mbereye Umuyobozi. Ni ahantu hegeranye gusa nta makuru menshi yabo dufite usibye kubona uwo murwayi n’umwana bagenda basabiriza’’.

Umuyobozi wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko bagiye gushakira uyu mugore akazi ko gukora ubuyede mu nyubako za Leta n’iz’abikorera kugira ngo ave mu buraya.

Ati: “Turafasha Nyina kuva muri iyo ngeso mbi kugira ngo arengere umwana”.

Mugabo avuga ko icyihutirwa ari ukubanza kuvuza uyu mugore, ubufasha bwo kumuha akazi bukazakurikira.

Ati: “Tumaze igihe duha abaturage akazi ku nyubako zirimo kuzamurwa muri uyu Mujyi”.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Muhanga bavuga ko bari bazi ko uyu mukobwa ufite uburwayi ari we Nyina w’umwana bakunze kuzengurukana muri uyu Mujyi.

Bavuga ko iminsi myinshi bamubonana n’abana bo mu muhanda harimo abakobwa n’abahungu kandi bashobora kumuhohotera bakamusambanya.

Abaturage bifuza ko ubuyobozi bumukura muri iryo cumbi bukamuha n’ubuvuzi bwihutirwa.

Kugeza ubu uyu mugore(Nyina w’umwana) mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe n’uwo mwana w’imyaka itanu barya ari uko yamujyanye gusabiriza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto