Nyuma yo gusobanurirwa akamaro ko gushora mu gihugu cyarwo, urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rwahisemo gushora mu mishinga imwe n’imwe yo kuzamura imibereho y’abaturage.
Hashize hafi imyaka ine Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi itangiye kwigisha urubyiruko ruba mu mahanga amateka y’igihugu cyarwo n’akamaro ko kurushoramo.
Abayobozi muri iyi Minisiteri bavuga ko bimwe mu byavuye muri ubu bukangurambaga ari ishoramari bamwe muri urwo rubyiruko batangiyeg gukorera mu Rwanda.
Gahunda ya Rwanda Youth Tour yibanda ku rubyiruko rufite imyaka 18 na 35 kandi buri mwaka abitabira iyi gahunda bariyongera.
Ku nshuro ya gatanu iheruka, abantu 100 nibo bayitabiriye.
Umwe muribo witwa Callixte Musinga Dethier yabwiye RBA ko nyuma y’umwaka umwe gusa abwiwe amateka y’igihugu cye agashishikarizwa no kugishoramo, yahise agaruka mu Rwanda atangiza ikigo cy’ubwubatsi.
Ati: “Nari mfite gahunda yo kugaruka mu Rwanda umwaka ushize bituma nza muri iyi gahunda ya Rwanda Youth Tour kugira ngo nanjye nibonere uko igihugu cyahindutse kubera ko nabaye mu Rwanda mu bihe byashize. Nari maze imyaka umunani ntaza, rero naragarutse ngo ndebe izo mpinduka, ndebe amahirwe ahari”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni avuga ko iyi gahunda igira uruhare mu kwigisha urubyiruko amateka nyakuri y’u Rwanda.
Virgile Rwanyagatare, akaba Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Aziya, Pasifike n’Uburasirazuba bwo Hagati muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko mu byiciro bine iriya gahunda imaze yatanze umusaruro urimo no kuba bamwe mu rubyiruko barihangiye imirimo bigaha akazi abandi Banyarwanda.
Urubyiruko ruherutse kwitabira icyiciro cya gatanu cya gahunda ya Rwanda Youth Tour rwaturutse mu Bubiligi, muri Canada, mu Bwongereza, muri Amerika, mu Butaliyani, muri Sénégal no muri Uganda.