U Rwanda Rurashinja DRC Kuzana Abandi Bacanshuro Bo Kuruhungabanya

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Amb Olivier Patrick Nduhungirehe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Patrick Nduhungirehe yavuze ko hari amakuru yizewe y’uko hari abacanshuro Repubulika ya Demukarasi ya Congo yakuye muri Colombia ngo baze bayifashe mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa DRC, agace gaturanye n’u Rwanda.

Nduhungirehe avuga ko uretse abo bacanshuro, DRC iri gukusanyiriza hafi y’u Rwanda ibifaro n’indege bita attack drones kandi, kuri we, ibyo bibangamiye umurongo w’ibiganiro by’amahoro Kigali iherutse gusinyana na Kinshasa bibereye i Washington.

Nduhungirehe avuga ko ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hanyuma ntakurikizwe biri mu mikorere isanzwe imenyerewe kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Avuga ko guhera mu mwaka wa 1999 hari andi yasinywe hagati y’impande zombi ariko ntakurikizwe n’uruhande rwa DRC.

Ati: “ Hari  amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC yatangiye gusinywa mu mwaka wa 1999. Ayo masezerano hafi ya yose ntiyigeze yubahirizwa na Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Hari experience dufite y’uko Guverinoma ya Congo itajya yubahiriza amasezerano”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga avuga ko u Rwanda ruzi neza ko kuri terrain  Leta ya DRC iri kuhazana intwaro, indege za drones z’intambara yise attack drones, ibifaro itumiza muri Aziya n’abandi bacanshuro  baturutse muri Colombia.

Ku byerekeye abacanshuro, mu ntangiriro za 2025 hari benshi bambutse DRC baca mu Rwanda bataha iwabo muri Romania.

Bari barahawe akazi n’ubutegetsi bwa DRC ngo babufashe kwirukana abarwanyi ba M23 bari bamaze igihe barigaruriye ibice bya Bunagana, bafata Goma, ari naho imirwano ikomeye yabereye ihitana abantu barimo n’abasirikare ba SADC bari baje kurwana ku ruhande rw’ingabo za DRC.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ‘abo bavandimwe bo muri Afurika byacanze’ baje muri DRC kurwana ku ruhande rw’ingabo zishyigikiye FDLR, umutwe wasize umaze abantu mu Rwanda, kandi ugifite umugambi wo kurutera.

Mu ijambo rikomeye yabwiye abari baje kwizihiza umunsi wo kubohora u Rwanda wizihizwaga ku nshuro ya 31, Kagame yavuze ko u Rwanda rwahaye abo bacanshuro n’abo basirikare ba SADC inzira ngo batahe, ariko ko iyo hagira uhirahira ngo arashaka kurwana, nta n’uwo kubara inkuru muri bo wari gusigara.

Mu gihe hari umwuka umeze utyo hagati ya Kigali na Kinshasa, ku rundi ruhande hari ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar bihuza Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abahagarariye Ihuriro AFC/M23.

Ababisesengura bavuga ko ibyo impande zombi zizemeranya ari byo, ahanini, bizagena uko intambara muri kiriya gice izagenda.

Icyakora, uruhande rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, binyuze muri Minisitiri wayo ushinzwe itumanaho Patrick Muyaya, ruvuga ko iri gukora uko ishoboye ngo ishyireho itsinda ry’abantu bazategura uko ibibera mu Burasirazuba bwa DRC byagenda hashingiwe ku biteganywa mu masezerano ya Washington.

Aherutse kubwira Radio Okapi ko intego ari uko ibyo mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Thérèse Kayikwamba Wagner yemeranyijeho na Minisitiri Olivier Patrick Nduhungirehe bari imbere ya Marco Rubio, bizubahirizwa.

Muyaya yavuze ko ishyirwa mu bikorwa by’ibikubiye muri ayo masezerano rizatuma Uburasirazuba bw’igihugu cye bugira amahoro arambye bwabuze mu myaka 30 ishize.

Kugeza ubu Amerika ntiragira icyo ivuga ku bivugwa n’u Rwanda cyangwa DRC.

Gusa mu ijambo Nduhungirehe aherutse kuvugira mu Biro bya Perezida Trump ari kumwe na Kayikwamba yibukije isi ko atari ubwa mbere amasezerano asinywa ntakurikizwe, asaba Amerika kuzaba hafi impande zayasinye kugira ngo, kuri iyi nshuro, azubahirizwe.

Trump yijeje isi ko ibyo bizakorwa kandi ko uruhande ruzabica ku ruhande ruzabihanirwa bikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto