Intambara Ku Rukingo ‘AstraZenica’ Mu Burayi Ifite Isura Y’Ubukungu

Abanyaburayi ntibavuga rumwe mu gukoresha urukingo AstraZenica rw’Abongereza ariko rukorerwa mu nganda zabo ziri mu Buhinde. Imwe mu mpamvu zitavuzwe ni uko harimo agahimano mu by’ubukungu ibihugu bikiri mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi bikorera u Bwongereza nyuma y’uko bwivanye muri uriya muryango.

Ikimenyimenyi ni uko abakora mu kicaro cy’uriya muryango banze ko ubwato burimo toni nyinshi za ruriya rukingo bwinjira ku butaka bw’u Burayi, ubu bukaba bumaze igihe kirekire mu Nyanja.

Kuri iyi ngingo hiyongeraho iy’uko ibihugu bikomeye bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi nabyo byakoze inkingo za COVID-19 bityo bikaba bitifuza ko iz’u Bwongereza arizo zakwigarurira isoko i Burayi kandi bwarikuye muri uriya muryango mu kiswe BREXIT.

Impamvu yakunzwe kuvugwa cyane kugeza ubu ariko nayo ntivugweho rumwe ni iy’uko hari abantu bahitanywe no kuvura kw’amaraso(coagulation sanguine) nyuma yo guterwa urukingo AstraZenica.

- Advertisement -

Daily Mail yanditse ko ibi bisa n’ibyabaye imbarutso y’uko ibihugu bimwe byo mu Burayi birimo ibikomeye nk’u Bufaransa byahise bihagarika ikoreshwa rya ruriya rukingo, ndetse bisa no kurosora uwabyukaga maze n’ibindi bihugu bifata uriya mwanzuro.

Tariki 31, Mutarama, 2020 nibyo u Bwongereza bwemeje ku mugaragaro ko buvuye mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi. Byabaye nyuma y’impaka zikomeye hagati y’abanyapolitiki bo mu Bwongereza ubwabo ndetse no hagati yabo na bagenzi babo bayobora Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Abantu ntibazibagirwa amarira Madamu Theresa May yasutse ubwo umuhati we wo gukura Abongereza mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi wabaga impfabusa.

Yareguye! Mbere ye umugabo witwa David Cameroun nawe yari yareguye kubera kunanirwa kumvisha abandi banyapolitiki impamvu n’akamaro ko kuva muri EU(European Union.)

AstreZenica hari icyo yerekanye…

Kubera ko u Bwongereza ari igihugu gikomeye haba mu ijambo mpuzamahanga, umubano wabwo na USA ndetse no kuba bufite ibindi bihugu bikorana mu byo bwahoze bukoloniza, ibindi bihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ntibigomba kubuhigika ku ruhande.

Ikindi abandi banyaburayi bagomba kwirinda ni uko gukomeza kwigizayo u Bwongereza bishobora kuba imbarutso y’uko n’ibindi bihugu byazava muri uriya muryango umaze imyaka irenga 47 ushinzwe.

Madamu Ursula von der Leyen uyobora Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi

Abongereza basa n’abatanze bagenzi babo umushi, bakora urukingo ku bwinshi kandi barusaranganya mu bindi bihugu birimo iby’u Burayi, Africa na Aziya.

Ubuholandi kandi buri kwitegura guha u Bwongereza ubutaka bwo kubakaho urundi ruganda runini rukora AstraZenica, iyi ikaba ari indi ngingo yatumye abandi Banyaburayi babona ko u Bwongereza ari igihugu cyo kwitabwaho.

Nyuma yo gusuzuma ibyo byose, abayobozi bakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi basanze ibyiza ari uko bakwicarana n’u Bwongereza bakagirana ibiganiro bigamije umuti uzatuma buri ruhande rwungukira mu ikoreshwa rya AstraZenica.

Iyi niyo mpamvu kuri uyu wa Gatatu tariki 24, Werurwe, 2021 ku kicaro cy’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi i Brussels mu Bubiligi habereye inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma z’uriya muryango hamwe n’ab’u Bwongereza ‘baganira imikoranire’ kuri iriya ngingo.

Muri iriya nama Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Bwana Boris Johnson yabwiye bagenzi be ko gukumira inkingo za AstraZenica ku isoko ry’u Burayi ari  ugushyira ubuzima bw’ababutuye mu kaga.

Bwana Jeremy Hunt wigeze gushingwa ubuzima mu Bwongereza yabwiye abanyaburayi ko ibyo bari gukora byo guca AstraZenica ku isoko ryabo bizagira ingaruka ku mubano mwiza w’impande zombi kandi mu myaka myinshi iri imbere.

Ibyo abategetsi b’u Bwongereza babwiye bagenzi babo bo mu Burayi bagomba kubitekerezaho kabiri mbere yo gufata umwanzuro cyane cyane ko muri iyi minsi, mu Burayi ubwandu bwa COVID-19 bwongeye kuzamuka ku nshuro ya gatatu.

Kuri uyu wa  Kane abategetsi b’u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Espagne, u Bubiligi…baraterana basuzume ibyo Abongereza basaba  babigereranyije n’inyungu zabo haba mu bukungu no ku buzima bw’abaturage babo nyuma batangaze umwanzuro.

Perezida w’u Bufaransa asanga Abongereza bashaka ‘kurira abandi Banyaburayi mu mibare’

Kugera ku mwanzuro wumvikanyweho n’ibihugu by’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi biraba ihurizo rikomereye abanyapolitiki ba biriya bihugu kuko kugeza ubu u Bufaransa n’u Budage bitarabona neza inyungu zo kwemera icyifuzo cy’u Bwongereza kuri AstraZenica mu gihe ibihugu bito mu bukungu nka Pologne, Ireland, Finland, u Bubiligi, Suède… byo bisanga no kwisubiraho bishoboka, bikemera AstreZenica.

Uko bimeze kose rero, intambara ku ikoreshwa rya AstraZenica mu Burayi ntishingiye gusa k’iby’uko hari abayitewe amaraso yabo akavura, bagapfa, ahubwo harimo n’impamvu z’ubukungu no kwihimuranaho.

Madamu Angela Merkel uyobora igihugu cya mbere gikize mu Burayi kitwa u Budage
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version