Umunyamerikakazi Yashinje Rusesabagina Gushakisha Ubutegetsi Mu Gihe Kirekire

Dr. Michelle Martin wo muri California State University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze ubuhamya bw’uburyo Paul Rusesabagina yamaze igihe kirekire ategura ibikorwa byo gukuraho ubutegetsi, harimo aho yafatanyije na FDLR na RNC.

Hari mbere yo gushinga ihuriro MRCD n’umutwe w’abarwanyi wa FLN, ari naho hashingiye ibyaha bitumye ubu ari imbere y’inkiko.

Dr. Michelle yavuze ko ubwo yari umwalimu muri Dominican University muri Chicago, yashakaga uwatanga ubuhamya mu isomo rye, amenya umuntu bavuga ko yarokotse Jenoside mu Rwanda kandi wanarokoye abantu.

Ati “Uwo muntu rero yitwaga Providence Rubingisa. Naramutumiye ngo aze atubere umuntu wa mbere uduhaye ikiganiro, hari mu mpera za 2009. Yaraje atubwira ubuhamya bwadukoze ku mutima cyane, atubwira ukuntu yarokotse Jenoside kandi atubwira ukuntu yarokoye abatutsi benshi muri Jenoside, ariko yanambwiye ko ari umuntu ufite ubwoko buvanze.”

- Kwmamaza -

“Ibyo ngo byatumaga agira ingorane zikomeye mu Rwanda, bikaba byaratumye mu 2000 itangira yariyemeje guhunga igihugu, ahungira muri Amerika.”

Yaje kuba umwizerwa wa Rubingisa

Dr Michelle yavuze ko Rubingisa atari azi neza Icyongereza neza, akamwifashisha mu gusubiza abafatanyabikorwa b’umuryango yashinze.

Ati “Byageze aho atangira kumbwira ati ‘ariko n’ubundi uzi ijambo ry’ibanga ryo kwinjira muri email zanjye, genda rero bose ubasubize.”

Ni uko yinjiye mu butumwa bwa Rubingisa n’abandi barimo Rusesabagina, bwahererekanywaga binyuze mu ishyaka ryabo PDR Ihumure.

Barizeranye kugeza ubwo Dr. Michelle amwemerera gukoresha ibiro bye mu rugo igihe aganira n’abanyarwanda bari mu buhungiro, bakoresheje Skype.

Rusesabagina amaze igihe ashaka ubutegetsi

Uyu mwalimu muri kaminuza yavuze ko hari ubwo Rusesabagina na Rubingisa baganiraga kuri PS Imberakuri.

Ati “Yambwiye ko barimo bafasha umunyapolitiki witwa Bernard Ntaganda warwanyaga ubutegetsi, akaba yari muri PS Imberakuri.”

Ngo yamubwiye ko mu mpera za 2009 PDR Ihumure yafashije mu gushinga PS Imberakuri, hagamijwe gufasha Bernard Ntaganda wari uziranye na Rusesabagina bacyiga, kwiyamamaza mu matora ya perezida mu 2010 hamwe na Paul Kagame.

Ngo gahunda yari uko Ntaganda natorwa, Rusesabagina yari kugaruka mu Rwanda akaba ari we uba Perezida w’igihugu.

Dr Michelle ati “Ndibuka ko Rubingisa yigeze kumbwira ati ‘nta wundi washoboraga kumenya ibyifuzo bya politiki Rusesabagina yari afite, kuko yari umuntu uvuga ko ari umuntu ufasha, w’umugiraneza.”

Michelle yavuze ko hari ibiganiro mu matsinda nka 170 baganiriragamo kuri Yahoo, kandi arabifite aho byanditse.

Rusesabagina mu iterabwoba

Dr Michelle yavuze ko yumva iby’iterabwoba kuri Rusesabagina bwa mbere, byavuzwe n’uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika James Kimonyo.

Ngo yavuze ko akorana na FDRL, Abanyamerika benshi baraseka ndete na Rusesabagina avuga ko Amb. Kimonyo asekeje.

Ati “Yakoresheje uko gushinjwa avuga ‘ati uru ni urugero rw’ukuntu Kagame nta kintu atakora ngo amugirire nabi’. Ndabyibuka ko nanjye byambabaje cyane kuba Paul Rusesabagina ‘bamuharabika.”

Dr Michelle yavuze ko yaje kubona ibiganiro bya email 33 hagati ya Rubingisa n’uwitwa Fernando Ngamije wiyise ko ari umurwanyi wa FDLR muri Congo. Byanamenyeshwaga abarimo Paul Rusesabagina na Jerome Nayigiziki.

Ati “Maze kuzisoma nabonye ko atari icengezamatwara ahubwo byari ibikorwa bigaragara bya PDR Ihumure, ibikorwa bya Rusesabagina nk’umuyobozi w’iryo shyaka byo gutanga inkunga y’amafaranga bayiha FDLR nk’uko byagaragaraga, bigamije kuvanaho leta y’u Rwanda.”

Harimo n’uburyo Rusesabagina yagiye guhurira muri Afurika y’Epfo na Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR ngo bagure intwaro.

Harimo aho Rubingisa yavugaga ko umuryango wa Rusesabagina wakusanyije amafaranga ufatanyije n’umuryango wa Jessy Jackson witwa Rainbow/PUSH Coalition, kandi ko bimwe mu byaganiriweho mu nama yabaye bukeye bwaho harimo ikibazo cyerekeranye no gutera inkunga y’amafaranga FDLR.

Izo nyandiko zose uyu mugore ngo yazigejeje ku Mushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

Muri izo nyandiko bandikiranaga babaga banafite ubwoba ku bikorwa byabo muri Congo, kubera ko u Rwanda rufite abasirikare bayibayemo, ndetse ko bakeneye ubufasha bwa Tanzania kandi ngo ibwemeye “Kagame yaba arangiye.”

Rubingisa ku wa 4/6/2012 ngo yabwiye Dr Michelle ko hari umugambi wabo Rusesabagina yangije ubwo yajyaga muri Afurika y’Epfo.

Ati “Twarimo dufatanya ariko Paul yarabyangije, ngo yashakaga ko bituma agaragara nk’umuntu ukomeye, ajya muri Afurika y’Epfo kandi akora amakosa menshi. Ubwo ndatekereza ko abantu ba Kagame babigizemo uruhare. Hari abantu bari muri gereza kubera ko Paul yangije ibintu.”

Dr Michelle yavuze ko hari n’ubutumwa bwo ku wa 8/9/2012 aho Rubingisa baganiriye ku gushakisha abantu baturuka muri za kaminuza mu Rwanda ngo basange abarwanya ubutegetsi, cyangwa bakabikorera mu Rwanda ariko bafite amabanga bakoreramo.

Rubingisa ngo yanditse ko afite umuntu w’inshuti witwa Jamaica warimo ashakisha urubyiruko mu mpunzi ziba muri Uganda ngo batere u Rwanda barubuze umutekano.

Yaje kwitandukanya nabo

Dr Michelle yavuze ko amaze kuvumbura imigambi bafite, yasanze atari abantu bashobora gukorana.

Hagati mu 2014, PDR Ihumure n’abanyamerika bakorana ngo bamenye ko Dr Michelle atakiri kumwe nabo, bamwoherereza ubutumwa bwinshi bamwita maneko wishyurwa na Kagame, harimo n’aho atuye ku buryo banamubwiraga ko bazamwica.

Benshi ngo banandikiye umukoresha we kuko bashakaga ko yirukanwa ku kazi.

Yavuze ko yemeye gutanga ubuhamya mu rukiko kuko nk’umugore, azi ingaruka ziba ku bagore n’abana iyo havutse imidugararo Rusesabagina na Rubingisa bashakaga guteza.

Ati “Ntabwo leta y’u Rwanda yigeze ibinsaba, nabikoze ku bushake bwanye. Ntibigeze bambwira uko ntanga ubuhamya bwanjye, aya ni amagambo yanjye nk’uko nabivuze mfite ibihamya bwose bwemeza ibyo navuze.”

Iburanisha rizakomeza kuri uyu wa Kane humvwa undi mutangabuhamya.

Dr. Michelle Martin yari imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatatu
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemerera abatangabuhamya kuruha amakuru
Inteko iburanisha iyobowe n’umucamanza Antoine Muhima

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version