Ku buhuza bwa Qatar, ubutegetsi bwa Israel bwemeranyiji n’abarwanyi ba Hamas ko guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 24, Ugushyingo, 2023 impande zombi ziri bube zihagaritse imirwano mu gihe cy’iminsi ine.
Ni ukubitega amaso! Icyakora nibiramuka bibaye amahire, iraba ari inshuro ya mbere habaye agahenge mu ntambara igiye kumara ibyumweru birindwi itangiye.
BBC yanditse ko mu ngingo ziri mu biri bukorwe muri iki gihe cy’agahenge, harimo kurekura abagore n’abana 50( mu bice byombi), aba bakaba ari ikiciro cya mbere cy’abantu bari burekurwe na Hamas mu bagera kuri 240 yashimuse ubwo intambara yatangiraga taliki 07, Ukwakira.
Biteganyijwe ko abantu 13 ba mbere bari busohoke muri kasho za Hamas saa munani ku isaha mpuzamahanga bikaza kuba ari saa kumi ku isaha y’i Kigali.
Israel nayo irarekura Abanyapalestine 150 barimo abagore n’urubyiruko yari ifungiye muri gereza zayo.
Aka gahenge kandi karaba uburyo bwo kugeza ibiribwa n’imiti ku Banyapalestine bahunze imirwano.
Imibare ivuga ko abaturage bahunze iriya ntambara bagera kuri miliyoni 2.2.
N’ubwo ari uko bimeze, iby’aka gahenge ngo ni nk’igitonyanga mu nyanja kubera ko Israel yarahiriye gukomeza intambara kugeza ubwo iciye Hamas intege mu buryo bwa burundu.
Umuhuza muri iki kibazo ni Qatar.
Iki gihugu gifite ibigwi by’uko kizi guhuza impande zananiranye.
Niyo yahuje Amerika n’Abatalibani, ihuza Eritrea na Ethiopia…none iri kureba uko yahuze Israel na Hamas bakunamura icumu.