Rwanda: Gutaka Kw’Aborozi Kwatumye Hatangazwa Ibiciro Bishya By’Amata

Mu minsi micye ishize aborozi bari bamaze iminsi batakira itangazamakuru ko igiciro cy’amata cyazamutseho hafi Frw 200 kuri Litiro imwe.

Basabaga inzego zibishinzwe kureba uko hashyirwaho igiciro kimwe kandi hagafatwa ingamba zirambye zo guhangana n’iki kibazo cyabaye ngarukamwaka.

Hari  umuyobozi wo mu rwego rw’ubworozi wabwiye itangazamakuru ko imwe mu ngamba bavuga ko bazafata kugira ngo iki kibazo gukemuke mu buryo burambye ari  ugutuma amata y’inka zororerwa muri Gishwati agerwa i Kigali mu buryo butagoye.

Bizakorwa binyuze mu gutunganya imihanda iyavana muri Gishwati akagezwa mu muhanda ituma agera i Kigali bitagoranye.

- Advertisement -

Ugutakamba  kw’abatuye mu Mujyi wa Kigali niko kwatumye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda itangaza igiciro kigomba kugenderwaho.

Itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda rivuga ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa nibura Frw 300 kuri litiro.

Ku ikusanyirizo ho bazajya bayagurisha Litiro ku FRW 322.

Iyi Minisiteri ivuga ko amata agemuwe ku ruganda i Masaka azajya yishyurwa Frw 342, na ho ku zindi nganda zegereye aborozi n’amakusanyirizo y’amata hakazakurikizwa imikoranire bari basanganywe hashingiwe ku biciro bishya byatangajwe.

Aborozi basanzwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’amafaranga yavuzwe haruguru iri tangazo ngo nta cyo ribihinduraho.

Igabanuka rikabije ry’amata ku isoko ryo mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali  ryatewe ahanini n’igabanyuka ry’ubwatsi bw’amatungo mu Karere ka  Nyagatare.

Ni ho hakomoka amata menshi agera ku isoko ry’i Kigali.

Abanya Kigali bazongera kunywa amata ku giciro kiri hasi imvura niyongera kugwa.

Henshi muri Kigali litiro y’amata  igurishwa hagati  Frw 500 na Frw 800.

Litiro y’amata afunze yaguraga  Frw  500 ariko ubu ni  hagati ya Frw 700 cyangwa Frw 800.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version