Mu minsi micye ishize aborozi bari bamaze iminsi batakira itangazamakuru ko igiciro cy’amata cyazamutseho hafi Frw 200 kuri Litiro imwe.
Basabaga inzego zibishinzwe kureba uko hashyirwaho igiciro kimwe kandi hagafatwa ingamba zirambye zo guhangana n’iki kibazo cyabaye ngarukamwaka.
Hari umuyobozi wo mu rwego rw’ubworozi wabwiye itangazamakuru ko imwe mu ngamba bavuga ko bazafata kugira ngo iki kibazo gukemuke mu buryo burambye ari ugutuma amata y’inka zororerwa muri Gishwati agerwa i Kigali mu buryo butagoye.
Bizakorwa binyuze mu gutunganya imihanda iyavana muri Gishwati akagezwa mu muhanda ituma agera i Kigali bitagoranye.
Ugutakamba kw’abatuye mu Mujyi wa Kigali niko kwatumye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda itangaza igiciro kigomba kugenderwaho.
Itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda rivuga ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa nibura Frw 300 kuri litiro.
Ku ikusanyirizo ho bazajya bayagurisha Litiro ku FRW 322.
Iyi Minisiteri ivuga ko amata agemuwe ku ruganda i Masaka azajya yishyurwa Frw 342, na ho ku zindi nganda zegereye aborozi n’amakusanyirizo y’amata hakazakurikizwa imikoranire bari basanganywe hashingiwe ku biciro bishya byatangajwe.
Itangazo rimenyesha aborozi, abacuruzi, abayobora amakusanyirizo y’amata, inganda ziyatunganya n’abanyarwanda muri rusange ko ibiciro by'amata byashyizwe ahagaragara. pic.twitter.com/9jmOA7mWt6
— Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) August 22, 2022
Aborozi basanzwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’amafaranga yavuzwe haruguru iri tangazo ngo nta cyo ribihinduraho.
Igabanuka rikabije ry’amata ku isoko ryo mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ryatewe ahanini n’igabanyuka ry’ubwatsi bw’amatungo mu Karere ka Nyagatare.
Ni ho hakomoka amata menshi agera ku isoko ry’i Kigali.
Abanya Kigali bazongera kunywa amata ku giciro kiri hasi imvura niyongera kugwa.
Henshi muri Kigali litiro y’amata igurishwa hagati Frw 500 na Frw 800.
Litiro y’amata afunze yaguraga Frw 500 ariko ubu ni hagati ya Frw 700 cyangwa Frw 800.